Umunyabigwi mu Ikoranabuhanga John McAfee yaguye muri gereza

4,391
Kwibuka30

Umunyemari w’Umunyamerika wamenyekanye mu ikoranabuhanga rya mudasobwa, John David McAfee, yasanzwe aho yari afungiye muri Espagne yapfuye hasobanurwa ko yiyahuye.

AFP yatangaje ko amakuru y’urupfu rw’uwo mugabo w’imyaka 75 yahamijwe n’umuvugizi w’Inama Nkuru y’Ubucamanza ireberera inkiko muri Espagne, Ishami rya Catalogne aho yari afungiye.

Yanahamijwe n’umuvugizi wa Gereza yari afungiyemo, ari nawe wasobanuye ko bigaragara ko yapfuye yiyahuye.

John David McAfee ni nyiri Sosiyete ya McAfee izwiho gukora Antivirus za mudasobwa.

Kuva yayishinga mu myaka ya 1980, yagiye avugwaho kwinjiza agatubutse ariko amafaranga ye akaba ayo mu ikorababuhanga (crypto-monnaie), aho yinjizaga 2.000$ ku munsi.

John McAfee dead: Antivirus tycoon killed himself in prison after court  OK'd extradition, says lawyer • The Register

Ifoto ya McAffee ari muri gereza

Kwibuka30

Yafatiwe ku Kibuga cy’Indege cy’i Barcelone mu Ukwakira 2020 agiye kwerekeza Istanbul muri Turikiya ahita afungirwa muri Espagne kubera ibirego yari yaratangiwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika byo gukwepa imisoro hagati ya 2014 na 2018, kuri miliyoni 12$ yinjije.

John David McAfee yiyahuye nyuma y’amasaha make Urukiko rwa Espagne rwanzuye ko agomba koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku busabe bwari bwaratanzwe mu Ugushyingo 2020.

Ibyaha aregwa iyo bimuhama yashoboraga kuzahanishwa igifungo cy’imyaka 30.

Ku ruhande rwe, ku wa 16 Kamena John McAfee yanditse kuri Twitter ko Amerika yizera ko yaba yarahishe ifaranga ry’ikoranabuhanga kandi atari ko bimeze.

Yagize ati “Iyaba narabikoze! Imitungo yanjye yose yarafatiriwe, inshuti zanjye zamvuyeho kubera ubwoba bw’uko zagerekwaho ubufatanye. Ntacyo mfite, rero ntacyo nicuza.”

Umugore we Jenice Dyson yari aherutse kuvuga ko John McAfee atameze neza aho afungiye kandi ko atari guhabwa ubuvuzi bukwiye.

Yavuze ko biri kugirwamo uruhare na Amerika, ku wa 20 Kamena 2021 yandika kuri Twitter ati “Ubuyobozi bwa Amerika burashaka ko John apfira muri gereza.”

John McAfee found dead in prison after Spanish court permits extradition |  News | DW | 23.06.2021

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.