Insigamugani: Yazindutse iya marumba!

17,500

Uyu mugani baca ngo “yazindutse iyamarumba”, bawuca iyo babonye umuntu yaciye ijoro mo kabiri azinduwe n’ikimubangamiye; ni bwo bavuga  ngo “naka yazindutse iyamarumba”. Wakomotse kuri Marumba w’i Kageyo mu Cyingogo ahahoze ari Gisenyi, ubu ni mu karere ka Rubavu, ku ngoma ya Mutara Semageshi; ahagana umwaka wa 1600.

Marumba yari umuhigi n’umutezi w’inyamaswa ziribwa n’izitaribwa: imbogo, inyemera, impongo, amasha, ingwe, imondo, ibyondi, inkima n’izindi; dore ko n’abaturanyi be bose bo muri ako karere k’ishyamba rya Cyingogo bari abatezi b’inyamaswa.

Amaze kubona umwuga we uhimbaje, yigira inama yo kujya  atura  impu z’inyamaswa yishe kwa Semugeshi arabitangira, arazitura, arazitura, Semugeshi  arabimushimira, bituma amugira umutoni we; amugabira abahigi bose batuye mu Cyingogo. Abahigi  barayoboka  bamutura impu, na we akazijyana ibwami, mbese biba umuhango we.

Bukeye, abahigi yagabanye babonye ko bimukijije  kandi  atakijya mu ishyamba, batangira kumugirira ishyari; bakamuca ruhinganyuma, inyamaswa zaguye mu mitego  yabahaye, bakazitegura  bakabaga, impu bakazijyanira ibwami, bakazitura ku giti cyabo, kugira ngo bamenyekane babone uko barega Marumba amanyoma.

Biba bityo iminsi Marumba abonye batakimuzanira impu, ararakara ajya kurega ibwami. Abwira  Semugeshi ati “abantu duturanye, iyo  nteze imitego yanjye  igafata, bansha ruhinganyuma bakayitegura.” Semugeshi arabatumiza agira ngo baze baburane.

Baraza, bageze ibwami, bati “Ngaho Marumba shinja abantu bawe.” Marumba aratangi ati “Aba bantu nabagabanye  ari abatezi, none ntega imitego bakansha ruhinganyuma bakayitegura, nimubambarize ikibibatera?” Na bo bahabwa urubuga rwo kwiregura; baraterera bati “Marumba aratubeshyera; dufite imitego yacu bwite, iyo ifashe ni yo dutegura”.

Abacamanza bamaze kumva impande zombi, bati “Marumba erekana ibimenyetso bibahamya cyangwa utange abagabo babibonye?” Marumba abibura byombi; abacamanza bati “Uratsinzwe; dusanze urega ubusa; none genda uzabubikire, maze nubabona uzaberekane by’imvaho”.

Nuko Marumba arashwiragira aragenda, ageze iwe akoranya inshuti ze zose, bajya inama yo kujya baca ijoro mo kabiri, bakajya mu ishyamba kureba imitego yabo. Batangiye kugenza batyo, babandi bayiteguraga baracwendera. Biba aho bisa nk’ibyibagirana.

Marumba na bagenzi be babonye ko imitego yabo yasugiye itagitegurwa, baradohoka barekera iyo ntibongera  kujya bayisura, ariko Marumba akababwa. Bigeze aho agira akambuguyu ko kujya ayisura wenyine, kuko abandi batakibyitaho. Igihe akigingimiranya ingeso y’abaturanyi be irabyuka; bajya mu mitego barayitegura.

Marumba abibonye ararubira, bigeze mu gicuku cya nyuma amena ijoro ajya mu ishyamba; akiryegera ahubirana n’imbogo yabyaye iramwesa imuribatira  aho, bukeye basanga intumbi igaramye  mu kinani.

Kuva ubwo rero babikuririzaho umugani babona umuntu wazindutse cyane bati “Yazindutse iyamarumba”nibwo bagira bati”naka yazindutse iya marumba”. Kuzinduka iyamarumba = Guca ijoro mo kabiri kubera imitima ihagaze.

Igitabo cy’Ibirari by’insigamigani

Comments are closed.