Umutoza w’Amavubi Mashami yahamagaye abakinnyi higanjemo amasura mashya
Mashami Vincent umutoza mukuru w’Amavubi Stars yahamagaye abakinnyi 34 bagomba gutangira imyiteguro y’imikino 2 ya gicuti u Rwanda rufitanye n’Ikipe y’Igihugu ya Central Africa izaba tariki ya 4 n’iya 7 Kamena 2021 i Kigali.
Mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu ntiharimo abakinnyi ba APR FC bakomeye barimo Imanishimwe Emmanuel na Ombolenga Fitina basanzwe bizerwa na benshi mu bakunzi bumupira w’amaguru.
Abakinnyi bashya bahamagawe ni Abakinnyi bashya ni 12 barimo na Kevin Monnet Paquet wongeye guhamagarwa
Ikipe y’Igihugu Amavubi igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’Ikipe y’Igihugu ya Central Africa mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi u Rwanda rugomba gukina na Mali na Kenya muri Nzeri 2021.
Iyi mikino ya gicuti iteganyijwe tariki 4 Kamena 2021 ndetse na tariki 7 Kamena 2021 kuri Stade Amahoro.
Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira ku cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021 kuri La Palisse Hotel. Mbere yo kwinjira mu mwiherero abagize Ikipe y’Igihugu bose bazapimwa Covid19 maze ku munsi ukurikiraho ‘’Amavubi Stars’’ azakora imyitozo kuri Stade Amahoro. Imyitozo izajya iba rimwe ku munsi.
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe
ABANYEZAMU
1. MVUYEKURE Emery (Tusker FC, Kenya)
2. NDAYISHIMIYE Eric (AS Kigali)
3. BUHAKE TWIZERE Clément (Strommen IF, Norway)
4. NTWARI Fiacre (Marine FC)
ABUGARIZI
5. RWATUBYAYE Abdul (Shkupi FK, Macedonia)
6. NIRISARIKE Salomon (URARTU FC, Armenia)
7. MANZI Thierry (APR FC)
8. MUTSINZI Ange (APR FC)
9. BAYISENGE Emery (AS Kigali)
10. NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
11. RUKUNDO Dennis (Police FC, Uganda)
12. ISHIMWE Christian (AS Kigali)
13. RUTANGA Eric (Police FC)
14. IRADUKUNDA Eric (Police FC)
15. NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)
ABO HAGATI
16. NIYONZIMA Olivier (APR FC)
17. RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)
18. NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
19. BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze, Belgium)
20. HAKIZIMANA Muhadjir (AS Kigali)
21. MANISHIMWE Djabel (APR FC)
22. TWIZEYIMANA Martin Fabrice (Police FC)
23. SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)
BA RUTAHIZAMU
24. NSHUTI Savio Dominique (Police FC)
25. KWITONDA Alain (BUGESERA FC)
26. KAGERE Medie (Simba SC, Tanzania)
27. TWIZERIMANA Onesme (Musanze FC)
28. TUYISENGE Jacques (APR FC)
29. IRADUKUNDA Jean Bertrand (Gasogi United)
30. MUGUNGA Yves (APR FC)
31. BYIRINGIRO Lague (APR FC)
32. KEVIN Monnet Paque (St Etienne, France)
33. MICO Justin (Police FC)
34. RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)
Comments are closed.