Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, yatangaje ko nta mukino ikipe ye ijyamo yiteze gutsindwa, avuga ko bazasura Mali bafite intego yo kuhavana umusaruro mwiza nk’uko byagenze ubwo batsindaga Cape Verde.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Constantine yagize ati: “Nta mukino tujya gukina twumva ko tuzatsindwa. Tuzajya muri Mali dufite intego nk’iyo twari dufite ubwo twajyaga muri Cape Verde, yo kuhavana ikintu.”
Aya magambo agaragaza icyizere umutoza afitiye abakinnyi be mu gihe Amavubi arimo kwitegura imikino ibiri azahuramo na Mali, ibarwa mu yo mu itsinda rya K mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Umukino ubanza uzahuza Mali n’u Rwanda uteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo 2026 i Bamako muri Mali, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2026.
Amavubi azerekeza muri iyi mikino afite imbaraga zo kuba yaratangiye neza aya majonjora, aho yatsinze Liberia ibitego 3-1 mu mukino wabereye i Kigali, mbere yo gutsinda Cape Verde ibitego 2-1 mu mukino wabereye hanze y’u Rwanda.
Izo ntsinzi ebyiri zatumye u Rwanda rugira amanota atandatu mu mikino ibiri, rukaba ruri mu makipe ahatanira imyanya yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Ku rundi ruhande, Mali na yo yatangiye neza aya majonjora, kuko yatsinze Cape Verde ibitego 3-1, itsinda na Liberia igitego 1-0. Ibi bivuze ko amakipe yombi afite amanota atandatu mbere yo guhura, bikaba bituma iyi mikino yombi izaba ingenzi mu rugendo rwo gushaka itike.
Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura iyi mikino ku wa 5 Ugushyingo 2026, aho abakinnyi bakomeje imyitozo i Kigali bayobowe na Stephen Constantine.
U Rwanda rurifuza gukomeza kwitwara neza muri iri tsinda, rukegera kurushaho intego yo kubona itike y’Igikombe cya Afurika, nyuma y’uko ruheruka kucyitabira mu 2004.