Urukiko rw’ubujurire rwa Nyarugenge rwategetse ko SHIKAMA akomeza gufungwa by’agateganyo

7,281

Urukiko rw’ubujurire rwa Nyarugenge rwategetse ko Bwana SHIKAMA wagaragaye mu bateza akavuyo mu iyimurwa ry’abaturage ba Kangondo na Bannyahe akomeza agafungwa by’agateganyo.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri iki gucamunsi rwategetse ko Shikama Jean de Dieu wo muri Kangondo, ahazwi nka Bannyahe mu karere ka Gasabo akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022 saa saba nubwo byari biteganyijwe ko rusomwa saa tanu.

Shikama rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwari rumaze iminsi rutegetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge.

Akimara gukatirwa yahawe iminsi itatu yo kuba yamaze kujurira, bituma ahita atanga ubujurire bwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba ko yafungurwa by’agateganyo.

Mu iburanisha riheruka Shikama yavuze ko impamvu zo gukora icyaha zitakiriho ngo kuko ibyatumye yifata amajwi yatumye akurikiranwa yavuyeho, abaturage ba Bannyahe ko bimuriwe mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Amajwi yatumye Shikama Jean de Dieu, yayifashe avuga ko abaturage bo muri Kangondo bakorewe ivangura, ko abahatuye bashyizwe mu kato, ku buryo ngo bameze nk’abagiye “gukorerwa Jenoside”.

Shikama akurikiranyweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri.

Ubushinjacyaha bwari bwagaragarije urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko hari impamvu zikomeye zatumye urukiko rw’ibanze rwaramukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Impamvu ubushinjacyaha bwagaragaje mu rukiko rw’ibanze no mu rwisumbuye rwa Nyarugenge yari uko aramutse arekuwe yakongera gukora ibyaha.

Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze kigumaho kandi kikanagumana agaciro kacyo kose.

Kuri uyu wa Kabiri ni na ko byagenze, Shikama urukiko rwemeje ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

(Src: Umuseke)

Comments are closed.