Bidatunguranye, Gianni Infatino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA

7,074

Gianni Infantino wari usanzwe ayobora FIFA, yongeye gutorerwa indi manda mu matora yabereye i Kigali muri BK Arena, aho yari umukandida rukumbi.

Kuri uyu wa Kane muri BK Arena habereye inama ya FIFA (FIFA Congress) yabaga ku nshuro yayo ya 73, aho hanabaye amatora ya Perezida w’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi.

Umusuwisi Gianni Infantino wari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya , yongeye kugirirwa icyizere n’abanyamuryango ba FIFA bamutorera kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Gianni Infantino watowe bwa mbere mu mwaka wa 2016, nyuma yo kongera gutorwa kuri uyu munsi yashimiye abanyamuryango ba FIFA bamugiriye icyizere, abizeza ko azakomeza guteza umupira w’amaguru ku isi.

Yagize ati “Kuba Perezida wa FIFA ni iby’agaciro gakomeye kandi ni inshingano zikomeye zikomeye cyane. Nishimiye cyane kandi nakozwe ku mutima n’uko munshyigikiye. Ndabizaza ko nzakomeza gukorera FIFA, gukorera umupira w’amaguru ku isi yose, nkorera amashyirahamwe 211 yose agize FIFA.”

Comments are closed.