AKORESHEJE UMWANA BABYARANYE, CARDI B YAKOZE OFFSET MU MASO.


Cardi B yakoresheje umwana w’umuhungu afitanye n’uwahoze ari umugabo we Offset kugira ngo amushotore.
Abakurikiranye u buzima Offset yari abanyemo na Cardi B mbere y’uko batandukana tariki 05 Ukuboza 2018, bavuga ko uyu muraperikazi w’imyaka 30 azi gushotora Offset, ari nabyo yagaragaje atavuze, agakoresha umwana w’imyaka itatu bafitanye Wave Set Cephus.
Uyu mwana wa kabiri Belcalis Marlenis Almánzar uzwi nka Cardi B afitanye na Kiari Kendrell Cephus uzwi nka Offset, yagaragaye mu mafoto afite dreads ku mutwe, zisa n’iz’umukunzi mushya wa Cardi B Stefon Diggs. Ibi byatumye uyu muraperi w’imyaka 33 agaragaza amarangamutima ye abinyuj9ije ku mbuga nkoranyambaga aho yagize ati” Nihagira uwicwa n’uko hazaba hari uri gukinira ku mwana wanjye, muzanyite umuhombyi.” Bishatse kuvuga ko kuba Cardi B yaushotoye ntacyo bimuhungabanyaho.
Nyuma y’iminota mike yongereyeho andi magambo agira ati” Sinzi uko ngaragara, kunseka bakoresheje abana bange ntibirangira neza.” Ibi yabyanditse nyuma y’igihe adakoresha imbuga nkoranyambaga ze dore ko nyuma y’urupfu rwa Take Off babanaga mu itsinda rya Migos mu myaka ibiri ishize, atakunze kongera gukoresha izi mbuga.
Comments are closed.