Visi Perezida w’umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), Corneille Nangaa, yanenze icyifuzo cyo gushyira Étienne Tshisekedi wa Mulumba mu ntwari z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko amateka ye ya politiki akwiye kubanza gusuzumwa byimbitse, cyane cyane ku bijyanye n’uruhare rwe mu butegetsi bwa Mobutu Sese Seko n’ibyabaye ku wahoze ari Minisitiri w’Intebe, Patrice Emery Lumumba.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa 17 Ugushyingo 2026, Nangaa yavuze ko icyifuzo cyo guha Étienne Tshisekedi icyubahiro cy’intwari y’igihugu, kikamushyira mu rwego rumwe na Patrice Emery Lumumba, ari ukwirengagiza ibice by’amateka avuga ko bitavugwaho rumwe.
Nangaa yagaragaje ko Étienne Tshisekedi atagomba kureberwa gusa ku ruhare yagize mu guharanira demokarasi, ahubwo ko hakwiye no gusuzumwa uruhare rwe mu butegetsi bwa Mobutu, cyane cyane mu bihe byaranzwe n’iyicwa n’itotezwa ry’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Yibukije ko Tshisekedi yagize uruhare mu butegetsi bwa Mobutu, ndetse ko yari mu bantu bagize uruhare mu gutegura inyandiko ya Manifeste de la N’sele, yabaye imwe mu nkingi z’ishingiro ry’ishyaka MPR ryari riyobowe na Mobutu.

Mu byo Nangaa ashingiraho anenga Tshisekedi, harimo n’ibyabaye mu 1966 ubwo Minisitiri w’Intebe Évariste Kimba n’abandi bahoze ari abaminisitiri batatu, ari bo Jérôme Anany, Emmanuel Bamba na Alexandre Mahamba, bicwaga bamanitswe ku mugaragaro. Nangaa ashinja Tshisekedi kuba yarashyigikiye icyo gikorwa.
Yanagarutse ku rupfu rwa Patrice Emery Lumumba, agaragaza ko hari inyandiko avuga ko zerekana uruhare rwa Étienne Tshisekedi mu bibazo byakurikiye ihirikwa rya Lumumba ku butegetsi, ndetse n’itotezwa ry’abari bamushyigikiye. Icyakora, ibyo ni ibirego Nangaa yagaragaje mu butumwa bwe, bikaba bitagomba gufatwa nk’imyanzuro y’ubutabera yemeje uruhare rwa Tshisekedi mu iyicwa rya Lumumba.
Nangaa yanenze kandi uburyo ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwakiriye kandi bugakoresha mu bikorwa byabwo isubizwa rya bimwe mu bisigazwa by’umubiri wa Lumumba byari byarajyanywe mu Bubiligi. Yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiye kubazwa uburyo burinda kandi buha agaciro urwibutso rw’intwari z’igihugu, aho kurukoresha mu nyungu za politiki.
Ibi bije nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ya RDC ku wa 6 Ugushyingo 2026 yemeje umwanzuro usaba ko abantu batanu bahabwa icyubahiro cy’intwari z’igihugu. Abo ni Étienne Tshisekedi wa Mulumba, umupfumu w’icyamamare Kimpa Vita, Simon Kimbangu, Arikiyepiskopi Christophe Muzihirwa na Arikiyepiskopi Emmanuel Kataliko.
Icyo cyemezo ntikiraba ndakuka, kuko kigomba kubanza gusuzumwa na Sena, hanyuma kikagezwa kuri Perezida wa Repubulika kugira ngo habeho icyemezo cya nyuma.
Abashyigikiye icyo cyifuzo bavuga ko Étienne Tshisekedi akwiye guhabwa icyo cyubahiro kubera imyaka 37 yamaze aharanira impinduka za politiki, demokarasi n’iterambere ry’imibereho y’Abanye-Congo. Mu bamushyigikiye harimo Lisanga Bonganga, wavuze ko urugamba rwa Tshisekedi rwo guharanira ubumwe n’ubwisanzure bwa politiki rwamuhesheje icyubahiro.
Ku ruhande rwa Nangaa, avuga ko gushyira Étienne Tshisekedi mu ntwari z’igihugu hatabanje gusuzumwa neza amateka ye byaba ari ugusuzugura urwibutso rwa Lumumba n’abandi bantu bishwe cyangwa bakorewe ibikorwa by’ihohoterwa mu bihe by’ubutegetsi bwa Mobutu.
Yasoje agaragaza ko igihe FRN izaba iri mu nshingano zo kuyobora igihugu, izasubiramo isuzuma ry’amateka y’abahawe cyangwa bazahabwa icyubahiro cy’intwari z’igihugu, ndetse n’imyanzuro yafashwe kuri izo nshingano z’amateka.
Izi mpaka zongeye kugaragaza ko amateka ya politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kuba ishingiro ry’impaka hagati y’abanyapolitiki, aho bamwe bashimangira uruhare rwa Étienne Tshisekedi mu rugamba rwo guharanira demokarasi, mu gihe abandi basaba ko n’ibikorwa bye mu bihe by’ubutegetsi bwa Mobutu bitakwirengagizwa mu isuzuma ry’umurage yasigiye igihugu.