Ubwanditsi
1 Min Read

Rayon Sports yatangaje ko yaguze Muderi Akbar wakinaga mu kibuga hagati muri Gasogi United, akaba n’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi.

Ku mugoroba wo kuri uyu Mbere, tariki ya 6 Nyakanga 2026, ni bwo Rayon Sports yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko yungutse Muderi Akbar.

Muderi Akbar ukina mu kibuga hagati, agiye kwiyongera ku bakinnyi basanzwe muri Gikundiro n’abandi bashya mu kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2026/27.

Uyu mukinnyi umenyereye shampiyona y’u Rwanda, ni uwa karindwi w’umunyamahanga ugiye muri Gikundiro, akaba uwa 13 mushya uguzwe muri rusange.

Ni umukinnyi usanzwe akina afasha ba myugariro, ariko akaba ashobora no gukina afasha ba rutahizamu.

Abandi ni Boris Gbenou wo muri Repubulika ya Centrafrique. Issa Djiguiba wo muri Mali, Ibrahim Djingarey wo muri Niger, Antonio Atisso Kodjo wo muri Bénin, Charles Tchouplaou wo muri Tchad na Matumona Wakonda Kanda wo muri RDC.

Ni mu gihe Abanyarwanda bashya ari Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Nkundimana Fabio, Nizeyimana Mubarak na Muhoza Daniel.

Abakinnyi ba mbere bageze mu mwiherero wa Gikundiro uri kubera mu Karere ka Gicumbi, dore ko iyi kipe iri kwitegura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, CAF Confederation Cup n’andi y’imbere mu gihugu.

Mbere yo gukina aya marushanwa, iritegura umukino mpuzamahanga wa gicuti uzayihuza na Gor Mahia yo muri Kenya, uteganyijwe kuri Rayon Day izaba tariki ya 18 Nyakanga 2026.

Share This Article