RIB yashyize umucyo ku ifungwa rya ShadyBoo

Ubwanditsi
1 Min Read

Nyuma y’aho ku munsi w’ejo, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hiriwe amakuru avuga ko RIB yataye muri yombi umugore w’ikimenyabose witwa Shadia MBABAZI ariko akaba azwi cyane nka ShaddyBoo, kuri uyu wa gatatu, binyuze ku muvugizi w’urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB yasobanuye ko uwo mubyeyi adafunzwe.

Bwana Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ShaddyBoo adafunzwe nk’uko byiriwe bivugwa ejo, ko ahubwo hashingiwe ku bisubizo bya laboratwari ku bipimo byafashwe mu gihe cy’iperereza, yoherejwe muri ‘rehab’ kugira ngo acike ku biyobyabwenge.

Uyu mugabo Dr. Murangira kandi yemeje ko Shadyboo ari kwitabwaho mu bijyanye n’imitekerereze ndetse no kugira ngo hatahurwe ikibazo muzi kimutera gukoresha ibiyobyabwenge.

Amakuru avuga ko Shaddyboo yaba yarajyanywe muri Rehab kuri uyu wa 6 Nyakanga 2026 (Isange Rehabilitation Center) mu Karere ka Huye.

Mu minsi mike ishize, ShadyBoo yari yatangaje ko yakiriye agakiza, ndetse atangira kugira inama abandi bakobwa n’abagaore biroha mu ngeso zitari nziza kubivamo bakajya mu Mana kuko ariho haboneka amahoro n’umutuzo.

Share This Article