Umwarimu witwa Uwazigira Marcel Clement wavuzwe mu bujura bw’amatungo mu karere ka Gakenke, agashyikirizwa inzego z’ubutabera ariko akaza kugirwa umwere n’urukiko rw’ibanze rwa Gakenke, arasaba gusubizwa mu kazi n’ibyo agenerwa n’amategeko akavuga ko akorerwe akarengane.
Mu karere ka Gakanke mu murenge wa Murambo ku Urwunge rw’amashuri rwa GS MURAMBO , umwarimu arataka akarengane akorerwa n’akarere mu nyuma y’uko kamuhagaritse byagateganyo bamwizeza ko mu gihe yaba umwere akazahabwa imishahara ye yabikiwe nk’uko biteganywa n’amategeko.
Mu ibaruwa INDORERWAMO.Com dufitiye kopi ibaruwa yanditswe n’akarere ka Gakenke tariki ya 16/07/2026 igira iti:
Bwana UWIZAGIRA Marcel Clement
UMUREZI ku kigo cy’amashuri cya GS MURAMBO
IMPAMVU: Guhagarikwa by’agateganyo.
Bwana,
Nshingiye ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 033/03 ryo ku wa 12/11/2024 rishyiraho Sitati yihariye igena abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze cyane cyane mu ngingo yaryo ya 56 ivuga ko ku
” ihagarikwa ry’agateganyo mu gihe cy’iperereza”
Nshingiye kandi kuri raporo yo ku wa 15/06/2026 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buheta yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke amumenyesha ko watawe muri yombi n’inzego z’umutekano ngo ukorweho iperereza ku cyaha cy’ubujura bw’amatungo ukekwaho;
Nkwandikiye ngira ngo nkumenyeshe ko uhagaristwe by’agateganyo mu gihe ugikorwaho iperereza. Mugihe uzaba umwere ukazasubizwa mu kazi ndetse ugahabwa imishahara yawe n’ibindi uzaba warabikiwe hakurikijwe ibyo amategeko ateganya.
Gira amahoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke MUKANDAYISENGA Vestine arasinya.
Bimenyeshwa izindi nzego.
Ni ibaruwa yakiriwe na UWIZAGIRA MARCEL Clement tariki ya 30/07/2026.

Igiteye urujijo ni uko uyu UWIZAGIRA Marcel Clement nyuma yo gutabwa muri yombi 15/06/2026 yaje gushyikirizwa Ubugenzacyaha ndetse akagezwa mu rukiko n akaburana nk’uko bigaragara ku cyemezo cy’urukiko akagirwa umwere Akarere kakirengagiza ibaruwa bamuhaye.
ICYEMEZO CY’URUKIKO
19.Rwemejeko ko nta mpamvu zihari zituma UWIZAGIRA Marcel Clement akekwaho icyaha cyo kwiba.
20.Rutegetse ko UWIZAGIRA Marcel Clement ahita arekurwa Urubanza rukimara gusomwa.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEYE MU RUHAME NONE KU WA 04/08/2026.

Nyuma yo kurekurwa uyu UWIZAGIRA Marcel Clement yasabwe ibisobanuro gutanga ibisobanuro maze nawe atanga ibisobanuro ku tariki ya 24/08/2026 yandikiye akarere ati:
Impamvu: Gutanga ibisobanuro
Madame Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke.
Madame Muyobozi,
Nshingiye ku ibaruwa yanyu No 783/07.04.02/DHRA / U.J.D yo ku wa 19/08/2026, mwandikiye munsaba gutanga ibisobanuro ku mpamvu ituma nkekwaho ubujura.
Mbandikiye mbamenyesha ko nta mpamvu zihari zituma nkekwaho ubujura; cyane ko n’urukiko rwazishakishije rukazibura.
Inyandiko zo mu butabera murazisanga ku mugereka w’iyi baruwa.
Mbaye mbashimiye
UWIZAGIRA Marcel Clement arasinya .

Nyuma akarere ka Akarere ka Gakenke ku itariki ya 28/08/2026 kandikiye uyu mwarimu ba mu munyesha ko ibisobanuro yatanze bitumvikanye, Nyamara yaragizwe umwere n’urukiko.
Ibi byakurikiwe no nuko tariki ya 27/08/2026 Akarere kandikiye MUKANTWARI Lea Perezida w’Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa ku kigo cy’amashuri cya GS MURAMBO.
Impamvu:Gusabwa gukora iperereza ku makosa Bwana UWIZAGIRA Marcel Clement akurikiranweho.
aho ivuga ngo: Gukekwaho ubujura no kurangwa n’imyitwarire itabereye Umukozi wa Leta.
Nkwandikiye ngusaba ngusaba gukora iperereza ku makosa yavuzwe haruguru Bwana UWIZAGIRA Marcel Clement akurikiranyweho ku kigo cya GS MURAMBO.
Gira amahoro.
MUKANDAYISENGA Vestine arasinya

Igiteye urujijo ni uko Akarere gasaba Akana gashinzwe gukurikirana amakosa ku kigo cy’amashuri cya GS MURAMBO gukurikirana icyaha cyavuye mu rukiko!
Ibi batumye atumizwa n’akanama kayonowe na MUKANTWARI Lea agatumizwa tariki ya 09/09/2026 kandi yarahagaritswe.
IDORERWAMO.COM twashatse kumenya impamvu akanama gashinzwe gukurikirana makosa ku kigo cy’amashuri cya GS MURAMBO bakurikirana ikibazo cyavuye mu rukiko?
Tuvugisha MUKANTWARI Lea tumubaza kuri dosiye yavuye mu rukiko niba koko bashobora kuvogera ibyemezo byo murukiko? Ati:” Kuki umbajije utyo? mwe ni mukore inkuru umuntu utanga ububasha bwo kwicaza akanama ka gashinzwe gukurikirana amakosa ni Meya niwe uba watwandikiye abidusaba ibindi ubaze Meya.”
Akomeza avuga ko bicara babisabwe n’Ubuyobozi bw’akarere nk’umukoresha avuga ko amakuru twayabaza umuyobozi w’Akarere.
Twashatse ku menya niba koko bafite ububasha bwo gukurikirana amakosa aba yavuye mu rukiko ndetse atari ayakazi kandi yabayeho umwere ati: Nanjye nakubwiye ngo mbere y’uko duterana tuba twandikiwe n’Umuyobozi w’akarere ariwe mu koresha wacu, UWAZIGIRA Marcel Clement asubiza akarere impamvu yacyetsweho ubujura yashyizeho ibyangombwa ko yabaye umwere ni icyemezo cy’uko yasohotse gereza yacyometseho.”
Yavuze ko basabwe gukora iperereza ati:” Twe twasabwe gukora iperereza ku cyaha kivuga ngo UWAZIGIRA Marcel Clement nubwo yabaye umwere ariko se yari yaribye intama? ibindi bisumbyeho wabibaza Umuyobozi w’Akarere.”
INDORERWAMO.Com twashatse kumenya uko Akarere ka Gakenke bagiye gukora kuri iki kibazo,mu kugikemura Inshuro zose twahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke MUKANDAYISENGA Vestine ntabwo yatwi tabye .
Mu butumwa twa mwandikiye ibibazo byose Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke MUKANDAYISENGA Vestine yirinze kugira icyo abivugaho agira ati:”Umwalimu aba azi amakuru yose n’amategeko amurengera. Yayakurikiza.”
Icyo twakwibaza Ese uyu mwarimu akana gashinzwe gukurikirana amakosa yo mukazi gakwiriye gukurikirana ibyo ashinjwa?
ITEKA RYA MINISITIRI W’INTEBE No 033/03 RYO KU WA 12/11/2024 RISHYIRAHO SITATI YIHARIYE IGENGA ABAKOZI B’AMASHURI Y’UBUREZI BW’IBANZE
UMUTWE WA IV: GUKURIKIRANA AMAKOSA YO MU RWEGO RW’AKAZI
Ingingo ya 48: Inshingano z’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo murwego rw’akazi Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo
mu rwego rw’akazi gafite inshingano zo:
(a) gukora iperereza ryo mu rwegorw’akazi ku ikosa umukozi, umuyobozi w’ishuri cyangwa umuyobozi w’ishuri wungirije akekwaho hagamijwe gusesengura uburyo ikosa ryakozwemo,
ingaruka zaryo ndetse no gukusanya ibimenyetso;
(b) no gutanga inama ku gihano cyafatirwa umukozi, umuyobozi w’ishuri cyangwa umuyobozi w’ishuri wungirije no gushyikiriza raporo y’iperereza umuyobozi ufite ububasha bwo guhana.
Ni mugihe abarimu bakunze gusaba ko mugihe umwarimu yaba abaye umwere ku byaha aba ashinjwa yajya ahabwa ibyo aba yemererwa n’amategeko hatabayeho ku munaniza.