Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi bwavuze ko amakosa yabaye mu gutangaza no guhemba abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini bisoza Icyiciro Rusange yabasigiye isomo, bunasaba imbabazi ku banyeshuri n’ababyeyi bagizweho ingaruka n’ayo makosa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko gutangaza amanota y’abanyeshuri bigamije gufasha Abanyarwanda kwishimira umusaruro uva mu burezi, ariko ko uko ibintu byagenze muri uyu mwaka bitagenze uko byari biteganyijwe.
Ibi yabigarutseho nyuma y’ikibazo cyagaragaye mu birori byo guhemba abanyeshuri batsinze neza ibizamini bisoza Icyiciro Rusange, aho Uwamariya Léontine, wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu, atabashije kuboneka muri ibyo birori.
Irere yavuze ko Minisiteri y’Uburezi ibabajwe n’amakosa yabayeho, ashimangira ko icyo Minisiteri yari igambiriye ari ugushima no gushimira abanyeshuri bagize umusaruro mwiza, nk’uko bisanzwe bikorwa.
“Dutangaza amanota twifuza ko Abanyarwanda bishimira umusaruro uba wavuye mu burezi. Uko byahindutse ibidashimishije, reka tubisabire imbabazi. Icyo twari tugambiriye ni ugushima abana nk’uko bisanzwe bigenda,”
Umunyamabanga wa Leta Irere Claudette yavuze ko ibyabaye byasigiye Minisiteri y’Uburezi isomo rikomeye, kandi ko bizafasha kunoza imikorere no kwirinda ko amakosa nk’ayo yongera kubaho mu bihe biri imbere.
Iki kibazo cyabaye mu gihe ibirori byo guhemba abanyeshuri batsinze neza bigamije cyane cyane gushimira umuhate w’abanyeshuri, abarimu, ababyeyi n’abandi bagira uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi.
Minisiteri y’Uburezi ishimangira ko umusaruro w’abanyeshuri ukwiye gukomeza guhabwa agaciro, ariko ko n’imigendekere y’ibikorwa byo gutangaza amanota no guhemba abatsinze igomba gukorwa mu buryo bwitondewe, kugira ngo abanyeshuri babigiramo uruhare batagira imbogamizi cyangwa ngo bagirweho ingaruka n’amakosa y’imigendekere y’ibikorwa.