Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abarimu bigisha mu mashuri abanza bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye gusa (A2) bahawe igihe cy’imyaka itanu kugira ngo babe bamaze kuzamura urwego rw’amashuri yabo, bakagera nibura ku rwego rwisumbuyeho rusabwa mu mwuga w’uburezi.
Iki cyemezo kigamije gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi no kongera ubushobozi bw’abarimu, hagamijwe ko abanyeshuri bahabwa ubumenyi n’abarimu bafite amahugurwa n’impamyabumenyi bihagije bijyanye n’akazi bakora.
Minisiteri ivuga ko mu rwego rwo kugera ku ntego z’iterambere ry’uburezi, ari ngombwa ko abarimu bahora bongera ubumenyi n’ubushobozi bwabo, bityo bakabasha guhangana n’impinduka zigaragara mu myigishirize n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi.
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu barimu bo mu mashuri abanza bavuga ko gukomeza amashuri bitaborohera kubera impamvu zitandukanye zirimo ubushobozi buke bw’amikoro.
Aba barimu bagaragaza ko umushahara bahabwa utabafasha kwiyishyurira amasomo, ibikoresho by’ishuri n’ibindi bisabwa mu gukomeza kwiga, cyane cyane ku bafite inshingano zo gutunga imiryango yabo.
Uyu witwa Camarade yagize ati:”Ntabwo twanze kwiga pe, turabishaka, sitwe tunejejwe no kubaho muri ubu buryo, ariko rwose, agashahara duhembwa ni gato cyane ku buryo bidashobora guhura neza, noneho byagera kuri twe dufite imiryango, ni iguhumira ku mirari neza neza“
Hari kandi abavuga ko akazi kabo ka buri munsi kabasaba igihe kinini, bikagorana kubona umwanya uhagije wo kwiga no gutegura amasomo icyarimwe. Bamwe bavuga ko kuba amashuri makuru na kaminuza ari kure y’aho batuye na byo ari imwe mu mbogamizi zibakomereye.
Mujawamaliya Didacienne ati:”Biragoye, akazi k’ubwarimu ntikoroshye, dusabwa byinshi cyane, biragoye kwiga ukabihuza n’ibisabwa byose, ariko nta kundi ubwo aribyo Leta yifuza, tuzabigerageza, uwo bizakundira abikore, abo bitazakunda nabo ubwo bazareba ibindi bajyamo ku isoko ry’umurimo“
Umwe mu bakozi ba Umwalimu SACCO ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze, yabwiye umunyamakuru wa Indorerwamo ko U-SACCO itanga inguzanyo zo kwiga ku babishaka, kandi ku nyungu ntoya ugereranije n’izindi nguzanyo zitangirwa muri U-SACCO gusa avuga ko mwalimu bizamugora kuko akenshi usanga yarafashe ubwoko bwose bw’inguzanyo yemerewe, bityo ko hakwiye kubaho nkunganire ya Leta niba koko bashaka ko mwalimu azamura urwego, ati:”Twe nta kibazo dufite, tubaha inguzanyo ku mafaranga make cyane, ariko ikibazo ni uko usanga baramaze gufata inguzanyo zose bemerewe, hari igihe bigutera agahinda kubona umwarimu uhembwa nk’icyatanu cyangwa bibiri kubera ko yazimazemo zose rimwe na rimwe akaza kuyafata kuri gishe kuko nta terefone agira, kandi urugendo aba yakoze aza gutora icyo cyatanu bitaba bihuye na gato“
Impuguke mu burezi zigaragaza ko kuzamura urwego rw’ubumenyi bw’abarimu ari kimwe mu byafasha kongera ireme ry’uburezi, ariko zikavuga ko hakenewe ingamba ziherekeza iki cyemezo zirimo korohereza abarimu kubona inguzanyo z’amashuri, buruse cyangwa uburyo bwihariye bwo kwiga batavuye ku kazi.
Abasesenguzi bemeza ko niba izi mbogamizi zititaweho, bishobora gutuma bamwe mu barimu batabasha kugera ku ntego basabwe mu gihe cyagenywe, nubwo baba bafite ubushake bwo gukomeza amashuri.
Mu gihe imyaka itanu yatanzwe na Minisiteri y’Uburezi itangiye kubarwa, amaso ya benshi ari ku buryo iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa n’inkunga izahabwa abarimu kugira ngo babashe kuzamura ubumenyi bwabo, ari na ko bakomeza gutanga serivisi z’uburezi ku banyeshuri bo hirya no hino mu gihugu.