Perezida w’Amerika Donald Trump yasinye iteka rya perezida avuga ko rizabuza abaperezida bazajya ku butegetsi nyuma ye kugira impinduka zimwe na zimwe bakora ku cyumba perezida akoreramo cya Oval Office cyo mu biro bye bya White House.
Trump, wahoze ari rwiyemezamirimo n’umushoramari ukomeye mu by’ubwubatsi, kuri iyi manda ye ya kabiri yahinduye cyane imiterere y’ibiro bya perezida w’Amerika, cyane cyane yongeraho ibice byinshi bikoze muri zahabu.
Ku wa kane, Trump yabwiye abanyamakuru ati: “Turimo kubihindura urwibutso rw’igihugu, kandi ntibizemerwa ko bikorwaho [bihindurwa] n’umuntu uwo ari we wese, bisenywe, bishyirwe hasi n’abantu b’ibicucu, mu rwego rwo kubaka ikintu mu buryo bw’imiterere itandukanyeho gato.”
Trump asinye iryo tegeko hashize amezi asenye igice cyose cyitwa East Wing cy’ibiro bye bya White House, uwo mushinga ukaba wararezwe mu nkiko.
Uwo mushinga ntiwanemejwe n’inteko ishingamategeko y’Amerika. Imirimo y’ubwubatsi yarakomeje, hakaba hari gahunda zo guhindura icyo gice kikaba ahandi hantu hashya hakorerwa ibirori n’iminsi mikuru.
Kuri ubu, abaperezida b’Amerika bafite ububasha bwo kugira bimwe bahindura kuri White House ariko imishinga minini yo gukora impinduka icyenera uruhushya rw’inteko ishingamategeko.
Iryo tegeko teka, Trump yashyizeho umukono ku wa kane, ritangaza ko icyumba perezida akoreramo – Oval Office – ari urwibutso rw’igihugu, hamwe n’ibindi byumba bimwe na bimwe bigikikije.
Iyo nyandiko inavuga ko iryo tegeko ritagabanya “ububasha bwa Perezida bwo kongera gutaka urwo rwibutso, guhitamo ibikoresho byo mu biro, cyangwa gukora impinduka zisanzwe zijyanye n’imikorere n’umutekano zidahindura cyane imiterere y’iyi nyubako y’urwibutso ifite amateka cyangwa imiterere y’imyubakire”.
Trump yagize ati: “Dukunda Oval Office, kandi ni ikirango, cyo kimwe na White House ubwayo. Ni ikirango cy’igihugu cyacu n’ubuhangange bw’igihugu cyacu.” Yongeyeho ko abategetsi bo hirya no hino ku isi bamusuye mu mezi ya vuba aha ashize bamushimiye ku bw’izo mpinduka yakoze kuri icyo cyumba.
Trump yavuze ko White House na Oval Office byari bimaze igihe bicyeneye gusanwa mbere yuko akora izo mpinduka, avuga ko ibyo biro byari “byarangiritse cyane”. Yavuze ko hari hari amadirishya yavunitse, inkuta zidasa neza n’ibuye ryamenetse.