Uburayi: Icyoba cyinshi cy’amabombe, cyatumye ingendo z’indege zisubikwa

Ubwanditsi
2 Min Read

Nibura indege esheshatu zitwara abagenzi mu bihugu bitandukanye by’u Burayi zahungabanyijwe n’amatangazo y’ubwoba bw’ibisasu, bituma izigenzurwa mu buryo bwihariye, izindi zigahindura inzira, ndetse n’ibibuga by’indege bimwe na bimwe bigafungwa by’agateganyo mu gihe inzego z’umutekano zakoraga igenzura.

Ibi byabaye mu bihugu birimo Pologne, Bulgaria, Espagne, u Butaliyani na Hongrie, aho inzego z’umutekano zakiriye amakuru yaburiraga ko hashobora kuba hari ibisasu mu ndege zimwe na zimwe.

Muri Pologne, mu murwa mukuru Warsaw, indege ebyiri zasuzumwe nyuma y’uko inzego z’umutekano zibonye amakuru yateje impungenge z’uko zishobora kuba zitwaye ibisasu. Ibi byatumye ikibuga cy’indege cya Modlin gifungwa akanya gato mu gihe hakorwaga igenzura.

Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko mu ndege zagizweho ingaruka harimo izari zivuye i Londres mu Bwongereza no muri Copenhagen muri Danemark, zerekeza i Warsaw.

Muri Bulgaria, indege yari ivuye muri Israel igeze ku Kibuga cy’Indege cya Sofia yahise ishyirwa mu igenzura ryihariye, nyuma y’ubutumwa bwa imeri bwari bwatanze amakuru y’uko hashobora kuba hari igisasu. Igenzura ryakozwe n’inzego za Polisi zishinzwe kurwanya iterabwoba.

Muri Espagne, indege imwe na yo yasuzumwe ku Kibuga cy’Indege cya Murcia, mu gihe mu Butaliyani, abashinzwe umutekano i Roma bakoze igenzura ku yindi ndege nyuma yo kwakira amakuru y’iterabwoba ry’igisasu.

Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa indege ya sosiyete ya Wizz Air yari ivuye i Londres mu Bwongereza yerekeza i Sofia muri Bulgaria ihinduye inzira ikagwa i Budapest muri Hongrie, nyuma y’uko havuzwe amakuru y’uko ishobora kuba irimo igisasu.

Iyo ndege yageze i Budapest nta kibazo, ihita ishyirwa mu igenzura ry’umutekano kugira ngo hamenyekane niba koko hari igisasu yari itwaye.

Ibi byateje impungenge ku mutekano w’ingendo zo mu kirere ku mugabane w’u Burayi, bituma abagenzi bamwe batinda kugera aho bajyaga, mu gihe izindi ndege zahinduriwe gahunda zisanzwe z’ingendo.

Nubwo inzego z’umutekano mu bihugu byagize iki kibazo zakoze igenzura ryihuse, kugeza ubu nta makuru yemeza ko hari igisasu cyabonetse muri izo ndege cyangwa ku bibuga by’indege byagenzuwe.

Ntabwo kandi haratangazwa neza aho ayo makuru y’iterabwoba yakomotse cyangwa niba hari abantu bafashwe bakekwaho kuyatangaza.

Ibi bibaye mu gihe umutekano w’ingendo zo mu kirere ukomeje guhabwa agaciro gakomeye, aho amakuru yose agaragaza ko hashobora kuba hari igisasu mu ndege afatwa nk’ikibazo gikomeye, bigasaba ko inzego zibishinzwe zihita zikora igenzura kugira ngo zirinde ubuzima bw’abagenzi n’abakozi b’indege.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *