Gutsinda APR bikomeje kuba iyanga ku ikipe ya Rayon Sport

Ubwanditsi
2 Min Read

Ikipe ya Rayon Sports FC yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, BK Pro League, wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, kuri Stade Amahoro.

Ni umukino wari utegerejwe na benshi, wahuje amakipe y’amakeba mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ahuriza hamwe imbaga y’abafana b’ayo makipe.

Ku munota wa 12 gusa ikipe ya Rayon Sport yari imaze gufungura amazamu

Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 12 w’umukino, ibifashijwemo na Issa Djiguiba, watsinze igitego nyuma y’umupira yari ahawe na myugariro Charles Tchouplaou.

Nyuma yo gutsindwa, APR FC yakomeje gushaka uko yishyura igitego, isatira izamu rya Rayon Sports. Imbaraga zayo zaje gutanga umusaruro ku munota wa 45, ubwo William Togui yatsindaga igitego cyo kwishyura, ku mupira mwiza wari uhinduwe na Ishimwe Christian.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, APR FC yishyuye igitego

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakoze impinduka, Muhoza Daniel asimbura Atisso Kodjo, mu gihe amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka igitego cy’intsinzi.

APR FC na yo yakoze impinduka, Memel Dao na Amani Michel basimburwa na Hakim Kiwanuka na Uwiyaremye Fidali. Nubwo amakipe yombi yabonye uburyo butandukanye bwo gutsinda, nta n’imwe yabashije kububyaza umusaruro.

Ku munota wa 89, umutoza wungirije wa APR FC, Taieb Hassan, yahawe ikarita itukura nyuma yo gushwana n’abasifuzi.

Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota, anganya igitego 1-1.

Myugariro wa Rayon Sports, Charles Tchouplaou, ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino.

Aya manota yasize Rayon Sports iri ku mwanya wa cyenda n’amanota icyenda, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota umunani, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa shampiyona.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *