Bugesera: Abaturage bijeje meya mushya gukorana nawe mu guteza imbere Akarere

Ubwanditsi
2 Min Read

Abaturage b’Akarere ka Bugesera, bazwi ku izina ry’Abakeramurimo, bijeje Umuyobozi mushya w’Akarere, Mutwara Gahiga Ezra, ko bazafatanya na we mu gushyira mu bikorwa imihigo ye no kwesa ibizaba byarateganyijwe mu myaka itanu ari imbere.

Ibi babitangaje nyuma y’amatora yabaye ku wa 24 Ugushyingo 2026, aho inteko itora yagutse yatoye Komite Nyobozi nshya y’Akarere ka Bugesera, iyobowe na Mutwara Gahiga Ezra, yungirijwe na ba Visi Meya babiri.
Abaturage baganiriye na Indorerwamo.com bagaragaje ko bahisemo uyu muyobozi bamufitiye icyizere, bashingiye ku bushobozi n’ubunararibonye bamubonyemo mu miyoborere. Bavuga ko icyakora inshingano zo guteza imbere Akarere zitareba abayobozi gusa, ahubwo ko n’abaturage bagomba kugira uruhare mu kuzigeraho.
Umwe muri bo yagize ati: “Twiteguye gufatanya na we mu byo yatubwiye ko azatugezaho mu iterambere twese twimirije imbere, kugira ngo tugere ku cyerekezo cy’igihugu cyacu.”
Undi na we yavuze ko yizeye ko ubunararibonye Meya mushya afite mu miyoborere buzafasha Bugesera kugera ku iterambere rirambye, ariko ashimangira ko abaturage na bo bagomba kugira uruhare muri urwo rugendo.

Yagize ati: “Akarere kacu ni ak’ubudasa. Tumaze kumva ubunararibonye afite mu miyoborere, twizeye ko azatugeza kuri byinshi. Icyakora natwe tugomba kubigiramo uruhare kugira ngo azagere ku ntsinzi ya manda y’imyaka itanu twamutoreye.”

Image
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Bugesera yijeje gukorana n’abaturage
Abaturage bagaragaje ko biteguye kuba hafi y’ubuyobozi bushya, babufasha mu gukemura ibibazo by’abaturage no gushyira mu bikorwa gahunda zigamije guteza imbere Akarere ka Bugesera.
Ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu hatowe Mpayimana Protais
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ni Mukandori Tusiime Grace
Abayobozi b’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera ni Munyazikwiye Faustin watorewe kuba Perezida, Visi-Perezida ni Duhuze Remy Norbert naho Umunyamabanga ni Umutoni Solange.Image
(Habimana Ramadhani | lndorewamo.com)
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *