RDC: Abanye-Congo miliyoni 28.8 bahanganye n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa

Ubwanditsi
2 Min Read

Abaturage miliyoni 28.8 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bangana na 23% by’abaturage bapimwe, bahanganye n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa, mu gihe imibare yerekana ko iki kibazo gishobora kurushaho gukomera mu mezi ari imbere.

Ibi bikubiye muri raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’uburyo mpuzamahanga bwo gusesengura no gushyira mu byiciro ibibazo by’ibura ry’ibiribwa (IPC), yasohotse ku wa 30 Ukwakira 2026, ikagaragaza uko ikibazo cyifashe hagati ya Nzeri na Ukuboza 2026, n’uko gishobora kuzaba kimeze hagati ya Mutarama na Kamena 2027.
Iyo raporo igaragaza ko muri abo bantu miliyoni 28.8, abagera kuri miliyoni 25.2 bari mu cyiciro cy’ibibazo bikomeye byo kubona ibiribwa, mu gihe abandi miliyoni 3.6 bari mu cyiciro cy’ubutabazi bwihutirwa, kuko bahura n’ibura rikabije ry’ibiribwa.
Intara zo mu burasirazuba bwa RDC, zirimo Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri, ni zo zikomeje kwibasirwa cyane n’iki kibazo. Muri izi ntara honyine, abantu miliyoni 10.4 bahuye n’ibura rikomeye ry’ibiribwa, aho intambara n’umutekano muke bikomeje gutuma abaturage bava mu byabo, bagatakaza imirima n’ubushobozi bwo kubona ibyo kurya.
Raporo ya IPC igaragaza ko iki kibazo kidaterwa n’intambara gusa, ahubwo ko kinongerwa n’ikwirakwira ry’indwara ya Ebola, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli, ibiza bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere ndetse no kugabanuka kw’inkunga z’ubutabazi.
Iyi raporo inagaragaza ko ibintu bishobora kurushaho kuzamba hagati ya Mutarama na Kamena 2027, aho abaturage miliyoni 30.3 bashobora kuzaba bahanganye n’ibura rikomeye ry’ibiribwa. Muri bo, miliyoni 4.2 bashobora kuzagera mu cyiciro cy’ubutabazi bwihutirwa.
Imiryango mpuzamahanga irimo Ishami rya Loni ryita ku biribwa (WFP), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), UNICEF na OMS, yasabye ko hakongerwa inkunga y’ubutabazi, hagashyirwaho ingamba zo gufasha abaturage kongera ibikorwa by’ubuhinzi no kurengera abana n’indi miryango ifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’imirire mibi.
Iyi mibare igaragaza uburemere bw’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri RDC, igihugu gikomeje guhura n’ingaruka z’intambara, kwimuka kw’abaturage ku gahato, indwara n’ibibazo by’ubukungu.
(Habimana Ramadhani | lndorerwamo.com)
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *