Urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa ruratangira kuburanisha Madjaliwa Safari, Umunyarwanda w’imyaka 61 ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ashinjwa kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abasivili, barimo n’abana, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama na Butare.
Urubanza rwa Madjaliwa Safari ruteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, imbere y’Urukiko rwa rubanda rwa Paris (Cour d’assises de Paris), rukazageza ku wa 18 Ukuboza 2026, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa.
Madjaliwa Safari, wahoze ari umucuruzi mu mujyi wa Nyanza mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi yo u mwaka w’i 1994, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu byo ashinjwa harimo kuba yaragize uruhare rukomeye mu bikorwa byakorwaga kuri bariyeri yari izwi nka “Chez Premier”, iherereye mu gace ka Bigega, mu mudugudu wa Bugura, hafi ya Nyanza.
Iyi bariyeri yari imwe mu zashyiriweho guhagarika, kugenzura, gutangatanga no gutoranya abantu hashingiwe ku bwoko bwabo, bikavugwa ko kuri iyo bariyeri hapfiriye Abatutsi benshi cyane, ibi bakabishingira ku hantu iyo bariyeri yari iri kuko yari iri ku masanganzira y’imihanda igera kuri 4.
Uwitwa Odette uvuga ko yari atuye hafi y’iyo bariyeri yabwiye umunyamakuru wa “indorerwamo” ati:“Yari bariyeri iteye ubwoba, yari iherereye mu marembo yo kwa Poromiye, uyu yatumazeho abantu, ni ukuvuga ngo iyo bariyeri yahuzaga umuhanda uva ku I Hanika, ujya i Nyanza mu mujyi, ujya ku Bigega, n’undi wajyaga i Butare, kandi niyo mihanda yifashishwaga n’abashaka guhunga, byari bigoye kuhikura uri Umututsi, haguye abantu benshi cyane”
Ubushinjacyaha bumushinja kuba yarakoraga nk’umwungirije wa Moïse Nyandwi, wari uzwi ku izina rya Premier, ndetse ngo akaba yarafataga ibyemezo byo kwica bamwe mu Batutsi, barimo n’abana adasize abagore n’abakecuru.
Hari kandi abatangabuhamya bavuze ko bamubonye kuri iyo bariyeri afite intwaro zirimo inkoni, imbunda, umuhoro ngo rimwe na rimwe yabaga afite afite ubuhiri buriho imisumari, ndetse ko yaba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abantu bo mu muryango mugari w’Abakono, wari ugizwe n’imiryango myinshi, bikavugwa ko harimo na Nyina w’umunyemari Rubangura Vedaste.
Madjaliwa Safari yemera ko yajyaga kuri iyo bariyeri mu gihe cya Jenoside, ariko ahakana yivuye inyuma kugira uruhare mu bwicanyi cyangwa gutanga amabwiriza yo kwica abantu.
Me Philippe Meilhac, umunyamategeko umwunganira, avuga ko uwo yunganira yari umucuruzi usanzwe, atari umunyapolitiki cyangwa umusirikare, kandi ko atigeze yica umuntu kuri izo bariyeri. Uruhande rw’ubwunganizi kandi rushidikanya ku buhamya bw’abamwe mu bamushinja.
Urugendo rwe kuva mu Rwanda kugeza ageze imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Madjaliwa Safari yavuye mu Rwanda ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akomereza muri Congo-Brazzaville, nyuma aza kuba muri Cameroun hagati ya 1999 na 2009.
Mu 2009, yimukiye mu Bufaransa hamwe n’umuryango we, atura mu gace kari hafi y’umujyi wa Tours, aho yakomeje ibikorwa by’ubucuruzi.
Mu 2007, urukiko Gacaca rwari rwaramukatiye igifungo cy’imyaka 15, nk’uko amakuru yatangajwe n’ihuriro Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), riharanira ubutabera ku bahohotewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abigaragaza.
Mu 2017, inzego z’u Rwanda zamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi, nyuma zisaba ko yoherezwa mu Rwanda kugira ngo aburanishwe. Icyakora, ubusabe bwo kumwohereza mu Rwanda ntibwemejwe n’u Bufaransa.
Mu Ugushyingo 2019, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bushinzwe kurwanya iterabwoba n’ibyaha bikomeye (PNAT) bwatangiye iperereza ku byaha ashinjwa.
Ku wa 4 Nyakanga 2023, yafatiwe hafi ya Tours, ku wa 7 Nyakanga ashyikirizwa ubutabera, ashinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ahita afungwa by’agateganyo.
Ku wa 6 Ukuboza 2024, hafashwe icyemezo cyo kumwohereza kuburanishwa imbere y’urukiko rubifitiye ububasha.
Urubanza ruzibanda ku bwicanyi bwakorewe kuri bariyeri
Biteganyijwe ko muri uru rubanza hazumvwa abatangabuhamya batandukanye, barimo abari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, ndetse n’abazatanga ubuhamya bifashishije ikoranabuhanga bari i Kigali.
Abashakashatsi n’abagenzacyaha b’u Bufaransa bakoreye iperereza mu Rwanda inshuro eshanu, bashakisha abatangabuhamya bashobora gutanga amakuru ku byabereye kuri bariyeri ya Chez Premier no ku bwicanyi bwakorewe Abakono.
Uru rubanza ruri mu zishingiye ku ihame ry’ububasha mpuzamahanga mu butabera (Universal Jurisdiction), riha ibihugu uburenganzira bwo kuburanisha abantu bakekwaho ibyaha bikomeye mpuzamahanga, nubwo byaba byarakorewe hanze y’imbibi zabyo.
Ritegerejweho gutanga umucyo ku ruhare Madjaliwa Safari ashinjwa kugira mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu gace ka Nyanza.
Icyakora, kugeza igihe urukiko ruzafata umwanzuro wa nyuma, Madjaliwa Safari afatwa nk’umwere imbere y’amategeko.