Ngoma: Umuyobozi yashenye inzu yubakiwe utishoboye maze agurisha amatafari

17,027

Munyemana Yuliyani w’imyaka 72 uri mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe akaba atuye mu Mudugudu wa Kinihira mu Kagali ka Akabungo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, aravuga ko umuyobozi w’Umudugudu yamusenyeye inzu yubakiwe n’abaturage, yarangiza akagurisha amatafari.

Ni inzu yubatswe n’abaturage mu mezi 6 ashize mu bikorwa by’umuganda kuko uriya musaza atari afite aho kwegeka umusaya. Gusa iriya nzu yari itaruzura kuko yari isigaje isakaro.

Munyemana Yuliyani yabwiye Umuseke natwe dukesha ino nkuru ko umukuru w’uriya Mudugudu yamubwiye ko umushinga wari kumwubakira wahagaze, nyamara aho iyo nzu yari igeze byari ukwitanga kw’abaturage bo muri uriya mudugudu, babumbye amatafarari bakanayubakisha.

Ati Mubajije impamvu ansenyera inzu nafashijwemo n’abaturage ambwira ko abari kunyubakira babihagaritse bityo iyo nzu ntikirangiye, natunguwe no kubona bari gutwara amatafari bayagurisha nari nzi ko ngiye kuzanbona aho mba.”

Uwanyirigira Joselyne umwe mu baturanyi ba Munyemana, avuga ko bari biyemeje kumwubakira kuko babona atishoboye ariko ko batunguwe no kubona Umuyobozi w’Umudugudu yigabiza iriya nzu akayisenya ubundi amatafari akayagurisha.

Uyu muturage avuga ko bari bizeye ko Leta izaha amabati uriya musaza kugira ngo asakarirwe na we akabona aho kuba.

Ati “Twari twarayizamuye dutegereje ko amabati aboneka inzu igasakarwa, tubona abantu bayobowe na mudugudu batangiye kuyatwara bayagurisha.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinihira, Sikubwabo Léonidas uvugwaho ibi bikorwa, yemera ko yagurishije amwe mu matafari gusa akavuga ko haje kuba ikibazo mu buryo yari yabonyemo kiriya kibanza.

Uyu muyobozi avuga ko uriya musaza yari yabonye ikibanza aguranye n’undi muturage waje kwisubira agasaba gusubizwa ikibanza cye. Uyu muyobozi avuga ko we yahise abona ko iriya nzu itakirangiye.

Ati Nibwo nafashe umwanzuro wo kuyagurisha kugira ngo tuzakoremo undi mushinga wo kumwubakira kuko nyirikibanza yadusabye ko tudakomeza kubaka mu kibanza cye, ubwo rero twazamwubakira inzu y’ibiti ahandi.”

Uyu mukuru w’umudugudu yongeraho ko ibi byose  ngo yabikoze ntawundi muyobozi agishije inama.

Abaturanyi b’uriya musaza bo bahakana ibitangazwa n’Umuyobozi w’Umudugudu, bakavuga ko iby’uko uwaguranye n’uriya musaza ikibanza, yakimwatse ari uko amaze kubona ko amatafari yari yubatse iriya nzu atangiye kugurishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, Niyigena Alexis yabwiye Umuseke ko iki kibazo atari akizi gusa yizeza ko agiye kugikurikirana.

Munyemana Yuliayani utagira umuntu n’umwe babana, abarizwa mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe.

Comments are closed.