Afande Ian Kagame umuhungu wa Perezida Kagame yagaragaye mu mutwe w’aba GP

5,395
Kwibuka30

Igihagararo, ubumenyi n’ubushobozi Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame, arabifite ngo agirirwe icyizere cyo kuba mu barinda Perezida.

Uyu musirikare ukiri muto kuko aheruka kwinjira igisirikare tariki 04 Ugushyingo, 2022 ubwo we na bagenzi be barahiriraga kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, RDF, mu nshungano yashyizwe mu mutwe w’abarinda Umukuru w’Igihugu, Republican Guard.

Kwibuka30

Amafoto agaragaza Ian Kagame yambaye imyambaro imukwiriye neza, ikote ry’umukara, ishati nziza, yanafunze cravate, ndetse yambaye ibikoresho by’itumanaho, ari mu basirikare barinze Umukuru w’Igihugu mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru ubwo abanyamadini n’Amatorero bafatanyaga n’Abayobozi bakuru mu gusengera igihugu.

Afande Ian Kagame yambaye ipeti rya Sous Lieutenant tariki 04 Ugushyingo, 2022, mu kigo cya gisirikare cya Gako kiri mu Karere ka Bugesera, ariko we yize mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant.

Mbere yo kujya mu gisirikare, yari yaranasoje amasomo mu 2019 mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu, muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave A Reply

Your email address will not be published.