Uruhinja rw’amezi ane rwitwa Miguel Ângelo Barbosa rwitabye Imana nyuma y’uko mu bitaro rwavurirwagamo muri Brazil, umuganga yibeshye akamutera urushinge rw’amata mu mutsi w’amaraso.
Ibi byabereye mu bitaro byigenga bya Hospital Memorial de Goiana, biherereye mu Mujyi wa Goiana, muri Leta ya Pernambuco, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Brazil.
Amakuru atangwa n’umuryango, avuga ko Miguel yari amaze iminsi arwariye muri ibi bitaro kuva ku wa 11 Ukwakira 2026, aho yari arimo kuvurwa indwara y’ubuhumekero izwi nka Bronchiolite. Yari yaroherejwe muri ibi bitaro avuye mu kigo nderabuzima cya UPA de Igarassu.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Brazil avuga ko uyu mwana yari arimo kugaragaza ibimenyetso byo gukira, ku buryo umuryango we wari ufite icyizere cy’uko ashobora kuzataha mu minsi ya vuba.
Icyakora, mu rukerera rwo ku wa 20 Ukwakira 2026, habaye ikosa rikomeye mu buryo yari arimo avurwamo. Amakuru yatanzwe n’umuryango we avuga ko umukozi wo kwa muganga yashyize amata mu muyoboro winjizaga imiti mu mitsi y’amaraso, aho kuyanyuza mu muyoboro wihariye wo kugaburiramo uyu mwana.
Nyirasenge w’uyu mwana witwa Meyre Gabriela da Silva, wari uri kumwe na we mu bitaro, yavuze ko yari yasohotse mu cyumba akanya gato agiye mu bwiherero, agarutse agasanga umwana yatangiye kurira, ahindura ibara ry’umubiri, ndetse agatangira kuremba.
Yavuze ko akimara gucana amatara yabonye ko umuyoboro w’amata wari wahujwe n’uwinjizirwagamo imiti mu mitsi y’amaraso.
Itsinda ry’abaganga ryagerageje gutabara uyu mwana, rimara igihe kirenga isaha rimukorera ubutabazi bwihutirwa kugira ngo agarure ubuzima, ariko birangira yitabye Imana.
Umuryango we uvuga ko umukozi wo kwa muganga wari wakoze icyo gikorwa yemeye ko yakoze ikosa imbere y’umuganga wari waje gutabara. Icyakora, ibyo ni ibivugwa n’abagize umuryango, bikaba bigitegereje kugenzurwa n’ubutabera.
Polisi yatangiye iperereza
Polisi ya Leta ya Pernambuco yatangaje ko ku wa 21 Ukwakira 2026, binyuze kuri sitasiyo ya polisi ya 44 i Goiana, yafunguye dosiye y’uru rupfu irushyira mu byaha by’ubwicanyi bwabayeho, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyabaye n’ababigizemo uruhare.
Ibitaro bya Hospital Memorial de Goiana na byo byatangaje ko bibabajwe cyane n’ibyabaye, bihumuriza ababyeyi n’abandi bagize umuryango wa Miguel.
Mu itangazo byashyize hanze, byavuze ko umukozi uvugwa muri iki kibazo yahise ahagarikwa ku kazi, ndetse hashyirwaho itsinda rishinzwe umutekano w’abarwayi kugira ngo hakorwe iperereza ry’imbere mu bitaro ku cyateye iri kosa.
Ibi bitaro byavuze ko byiteguye gukorana n’inzego zibishinzwe mu iperereza, bishimangira ko mu myaka irenga 30 bimaze bikora byahoraga bishyira imbere ubuvuzi bwiza n’umutekano w’abarwayi.
Umubiri wa Miguel wajyanywe gukorerwa isuzuma mu kigo cy’ubugenzacyaha ku mirambo (IML), mbere y’uko ushyingurwa ku wa 22 Ukwakira 2026. Ibisubizo by’inyongera by’ibizamini by’ubuvuzi byari bitegerejwe kugira ngo bifashe kumenya neza icyateye urupfu rwe.