MINAFET yakiriye ku meza ba ambasaderi batanu harimo n’uw’ibihugu bya EU

Ubwanditsi
1 Min Read

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yakiriye ku meza ba Ambasaderi bashya batanu bahagarariye ibihugu byabo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, nyuma yo gushyikiriza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, impapuro zibemerera gutangira inshingano zabo.

Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki ya 16 ukwakira 2026, kikaba cyitabiriwe n’abahagarariye Suède, Repubulika ya Korea, Afurika y’Epfo, Mauritania n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Muri abo Ambasaderi harimo Henrik Nilsson uhagarariye Suède mu Rwanda, Huh Jung-ae wa Repubulika ya Korea, Tinyiko George Hlungwane wa Afurika y’Epfo, El Houssein Ould Nagi wa Mauritania na Jérémie Blin uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda.

Kwakira aba badipolomate ku meza kwa Minisitiri Nduhungirehe byakurikiye umuhango wo gushyikiriza Perezida Paul Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, umuhango nawo wabaye kuri uyu wa gatanu.

Image

Image
Min Nduhungirehe yabibukije ko u Rwanda rwifuza kubana neza n’ibindi bihugu

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *