Idrissa Ouedraogo ntiyemera impamvu z’ubutane zatanzwe na Ishimwe Vestine-italiki y’urubanza yamenyekanye

Ubwanditsi
2 Min Read

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashyizeho itariki urubanza rwa Ishimwe Vestine, usaba gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko n’umugabo we Idrissa Ouedraogo, ruzaburanishirizwaho.

Uru rubanza ruzaburanishwa ku wa 3 Ukuboza 2026, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Ibyitezwe kuzibandwaho muri uru rubanza harimo ibyifuzo by’impande zombi, nk’uko byagaragajwe mu nama ntegurarubanza yabaye ku wa 14 Nzeri 2026.

Vestine avuga ko yahishwe ko umugabo we afite undi muryango

Mu nama ntegurarubanza, Ishimwe Vestine, abinyujije ku munyamategeko we, yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye asaba gutandukana na Idrissa Ouedraogo ari uko yamuhishe ko afite umuryango muri Burkina Faso.

Uruhande rwa Vestine rwagaragaje ko amaze kumenya ayo makuru no kuyabaza umugabo we, yatangiye kumukorera ibikorwa by’ihohoterwa birimo no kumukubita.

IGIHE ivuga ko ifite amakuru avuga ko Vestine yamenye ko Ouedraogo yari asanganywe umuryango muri Burkina Faso abibwiwe na mushiki we, wamuhamagaye kuri telefone akamugezaho ayo makuru.

Mu byo Ishimwe Vestine yasabye, yavuze ko nta mutungo cyangwa ikindi kintu yifuza kugabana n’umugabo we mu gihe ubutane bwaba bwemejwe n’Urukiko.

Ku bijyanye n’umwana babyaranye, Vestine yavuze ko azakomeza kumurera, kuko ari we babana kandi akaba akiri muto.

Ouedraogo ahakana ibyo ashinjwa, akanga n’ubutane

Ku rundi ruhande, Idrissa Ouedraogo ahakana ibyo ashinjwa na Vestine, ndetse uruhande rumuhagarariye ruvuga ko rudashaka ko ubutane butangwa.

Mu nama ntegurarubanza, umunyamategeko wa Ouedraogo yavuze ko impamvu Ishimwe Vestine ashingiraho asaba ubutane zitigeze zibaho.

Ati: “Yaba ibyo badushinja ntabwo tubyemera, n’ubutane ntabwo tubwemera kuko ibyo bashingiraho babusaba bitigeze bibaho.”

Uruhande rwa Ouedraogo rwavuze kandi ko mu gihe Urukiko rwakwemeza ko aba bombi batandukana, ubutane bwakabaye butangwa ku mpamvu zaturutse kuri Ishimwe Vestine, zirimo ibyo ruvuga ko ari ukureka urugo ndetse n’izindi mpamvu rwagaragaje imbere y’Urukiko.

Ouedraogo asaba isuzuma rya ADN ku mwana

Ikindi kibazo cyagaragajwe n’uruhande rwa Idrissa Ouedraogo ni isano afitanye n’umwana Ishimwe Vestine yabyaye.

Uruhande rwa Ouedraogo rwavuze ko uyu mugabo akeka ko uwo mwana ari uwe, ariko rugasaba ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hakurweho gushidikanya ku isano bafitanye.

Rwavuze kandi ko Ouedraogo ababazwa no kuba atarabasha kubona uwo mwana, bityo rugasaba Urukiko kuzategeka Ishimwe Vestine kumumwereka.

Uru rubanza ruzakomereza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 3 Ukuboza 2026, aho impande zombi zizaba zifite umwanya wo gukomeza kugaragaza ibyo zisaba n’impamvu zibishingiraho.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *