Guverinoma y’u Butaliyani iyobowe na Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni yatangaje ko iri gutegura umushinga w’itegeko ugamije kubuza abanyeshuri kwambara imyambaro itwikira mu maso mu mashuri, harimo Burqa na Niqab bikunze kwambarwa na bamwe mu bagore bo mu Idini ya Islam, ndetse no gushyiraho umubare ntarengwa w’abanyeshuri b’abanyamahanga bashobora kwiga mu ishuri rimwe.
Ibi Meloni yabivugiye mu nama ngarukamwaka y’urubyiruko rw’ishyaka rye rya Fratelli d’Italia yabaye kuri iki Cyumweru, aho yavuze ko izi ngamba zigamije gufasha abanyeshuri kwinjira neza muri gahunda y’uburezi bw’u Butaliyani no guteza imbere ukwishyira hamwe kw’abimukira baba muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Intebe Meloni yavuze ko guverinoma ye igiye gushyikiriza Inama y’Abaminisitiri umushinga w’itegeko uzagena umubare ntarengwa w’abanyeshuri b’abanyamahanga bemerewe kwiga mu ishuri rimwe, nubwo atatangaje uwo mubare uko uzaba ungana.
Yasobanuye ko iyo umubare w’abanyeshuri batavuga cyangwa batumva neza ururimi rw’Igitaliyani uba muto, boroherwa no kurwigishwa no kwinjizwa mu buzima busanzwe bw’ishuri babifashijwemo na bagenzi babo ndetse n’abarimu. Gusa ngo iyo uwo mubare ubaye munini, bishobora guteza ibibazo.
Meloni yagize ati: “Niba mu ishuri harimo umwana umwe gusa utumva Igitaliyani, ashobora kwiga urwo rurimi no kumenyera ubuzima bwo ku ishuri afashijwe na bagenzi be ndetse n’abarimu, ariko iyo umubare w’abatavuga urwo rurimi ubaye munini, ntabwo biba bikiri ukwishyira hamwe ahubwo biba ari ukwirengagiza ikibazo.”
Uyu muyobozi yavuze kandi ko iryo tegeko rizasaba ababyeyi b’abanyeshuri b’abanyamahanga bafite ibibazo bikomeye byo kumenyera gahunda y’uburezi bw’u Butaliyani kwiga ururimi rw’Igitaliyani kugira ngo babashe gukurikira neza uburere n’amasomo by’abana babo.
Ku bijyanye n’imyambaro itwikira mu maso, Meloni yavuze ko abanyeshuri bose bagomba kujya ku ishuri bafite amasura agaragara, ashimangira ko uburezi bugomba gutangirwa ahantu harangwa n’ubusabane no kumenyana hagati y’abanyeshuri n’abarimu.
Yagize ati: “Ugomba kujya ku ishuri ufite isura igaragara, kandi mu Butaliyani nta muntu ugomba gufata umwanzuro ko umukobwa agomba kwihisha mu izina ry’imigenzo y’amadini.”
Iyi gahunda ishobora guteza impaka hagati y’abashyigikiye gukaza amategeko y’abimukira n’abarengera uburenganzira bw’amadini n’ubwisanzure bw’umuntu ku giti cye. Bamwe mu basesenguzi bavuga ko ishobora gushimangirwa n’icyifuzo cya guverinoma ya Meloni cyo guteza imbere gahunda yo kwinjiza abimukira mu mico n’imibereho y’u Butaliyani, mu gihe abandi bashobora kuyibona nk’igabanya ubwisanzure bwa muntu ndetse no kubangamira imyemerere y’umuntu.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Fondazione ISMU bugaragaza ko abanyeshuri badafite ubwenegihugu bw’u Butaliyani bangana na 11,6% by’abanyeshuri bose bo muri icyo gihugu, ni ukuvuga hafi abanyeshuri 12 muri 100.
U Butaliyani ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi byakiriye umubare munini w’abimukira mu myaka yashize, cyane cyane abaturuka muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, bitewe n’aho buherereye ku Nyanja ya Mediterane ikunze gukoreshwa nk’inzira y’abinjira ku mugabane w’u Burayi.
Mu gihe umushinga w’iri tegeko uzaba ugejejwe mu nteko ishinga amategeko, utegerejwe gukurikiranwa cyane n’abanyapolitiki, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’amadini atandukanye, bitewe n’ingaruka ushobora kugira ku rwego rw’uburezi, uburenganzira bw’amadini n’imibereho y’abimukira batuye mu Butaliyani.
(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan/ indorerwamo.com)