Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva ayoboye intumwa z’u Rwanda mu Nteko Rusange ya Loni

Ubwanditsi
2 Min Read

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) y’uyu mwaka, iteraniye ku cyicaro cy’uyu muryango i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nama iri mu bikorwa by’ingenzi mpuzamahanga bihuriza hamwe abayobozi bakuru b’ibihugu n’abahagarariye za Leta, aho baganira ku bibazo bikomeye birebana n’amahoro, umutekano, iterambere n’imikoranire mpuzamahanga.

Inama y’Inteko Rusange ya Loni y’uyu mwaka ni iya 81. Ibiganiro rusange by’abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma biteganyijwe kuva ku wa 22 kugeza ku wa 26 Nzeri, bikongera gukomeza ku wa 28 Nzeri 2026, ku cyicaro cya Loni i New York.

Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “Restoring Trust, Managing Transformation: A United Nations That Delivers for All”, bisobanuye ko hibandwa ku kugarura icyizere no gucunga impinduka, hagamijwe Umuryango w’Abibumbye ukorera abantu bose.

Muri iyi nama, ibihugu bizaganira ku bibazo bitandukanye biri ku murongo w’ibikorwa mpuzamahanga, birimo gukomeza guteza imbere amahoro n’umutekano ku isi, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ikoreshwa n’imiyoborere y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ubuzima, uburezi ndetse n’iterambere rirambye.

By’umwihariko, gahunda y’iyi nama irimo n’ibiganiro ku mihindagurikire y’ikirere, kuzamuka kw’amazi yo mu nyanja, gukumira no kwitegura guhangana n’ibyorezo, ndetse n’izindi ngingo zirebana n’iterambere n’imibereho y’abaturage.

U Rwanda, nk’umwe mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye, ruri mu bihugu bifite umwanya wo kugaragaza ibitekerezo n’ibyihutirwa by’igihugu mu biganiro mpuzamahanga, no kugira uruhare mu biganiro bigamije gushaka ibisubizo ku bibazo bihangayikishije isi.

Inteko Rusange ni rwo rwego nyamukuru rwa Loni ruhuriramo ibihugu byose 193 bigize uyu muryango, buri gihugu kikagira ijwi rimwe. Ni urubuga rukomeye rwo kuganiriramo ibibazo by’amahoro n’umutekano, iterambere, ingengo y’imari ya Loni n’izindi ngingo zirebwa n’amasezerano ashingiye uyu muryango.

Muri uyu mwaka, ibiganiro bibera mu gihe isi ihanganye n’ibibazo bitandukanye birimo intambara n’amakimbirane mu bice bitandukanye by’isi, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ibibazo by’ubukungu ndetse n’ikibazo cy’uburyo ubwenge buhangano bugomba gukoreshwamo mu buryo bufite umurongo mpuzamahanga.

Muri rusange, Inama y’Inteko Rusange ya Loni itanga urubuga ku bihugu byo kugaragaza ibitekerezo byabyo ku bibazo byugarije isi, gushaka ubufatanye mpuzamahanga no kuganira ku ngamba zagamije guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere rirambye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *