Joy-Lance Mickels yasabye Abanyarwanda kuza gushyigikira AMAVUBI mu mukino uzayahuza na Liberia

Ubwanditsi
2 Min Read

Umukinnyi mpuzamahanga w’Iikipe y’u Rwanda Amavubi, Joy-Lance Mickels, uherutse gukora amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere ukinnye mu irushanwa rikomeye ry’amakipe ku mugabane w’u Burayi rya UEFA Champions League, yageze i Kigali aho agiye kwifatanya n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu myiteguro y’umukino uzahuza u Rwanda na Liberia mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (CAN 2027).

Mickels yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, aho yakiriwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abanyamakuru bari bategereje kumva icyo avuga ku ntego afite mu Ikipe y’Igihugu.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru akigera mu Rwanda, yavuze ko afite icyizere cyo gufasha Amavubi kugera ku ntego yo kwitabira Igikombe cya Afurika, irushanwa u Rwanda rumaze igihe kirekire rudakina.

Image

Yagize ati: Dufite intego yo kubona itike ya CAN 2027. Hashize igihe kirekire u Rwanda rutabasha kugera muri iri rushanwa, ni yo mpamvu naje kugira ngo mfatanye n’abandi. Nzi neza ko ntashobora kubigeraho njyenyine, ariko nzatanga umusanzu wanjye kugira ngo tugere ku ntego twihaye nk’ikipe.

Aya magambo agaragaza ubushake n’icyizere uyu mukinnyi afite cyo gufasha igihugu  gukora amateka mashya mu mupira w’amaguru

Joy-Lance Mickels kandi yasabye Abanyarwanda kuza ari benshi kuri Sitade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, bagashyigikira Amavubi mu mukino uzayahuza na Liberia, avuga ko inkunga y’abafana ari imwe mu ntwaro zikomeye zifasha ikipe kubona umusaruro mwiza.

Yagize ati: “Ndasaba Abanyarwanda bose kuza kuri Sitade Amahoro badushyigikire. Inkunga yabo iduha imbaraga zo kurwana kugeza ku munota wa nyuma. Turabakeneye kugira ngo dufatanye kugera ku ntsinzi.”

Uyu mukino utegerejwe na benshi kuko ushobora kugira uruhare runini mu rugendo rw’Amavubi rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bafite amaso kuri Joy-Lance Mickels, bitewe n’ubunararibonye n’urwego rwiza amaze kugeraho ku mugabane w’u Burayi.

Kuba yarabaye Umunyarwanda wa mbere ukinnye muri UEFA Champions League bifatwa nk’intambwe ikomeye ku mupira w’amaguru w’u Rwanda, ndetse benshi bemeza ko ashobora kuzaba umwe mu bakinnyi bazafasha Amavubi kongera guhatanira umwanya mu marushanwa akomeye ku rwego rwa Afurika.

Mu gihe imyiteguro ikomeje, abafana b’Amavubi bafite icyizere ko ubufatanye bw’abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’ikipe bushobora gutuma u Rwanda rugera ku nzozi rumaze imyaka myinshi ruharanira zo kwitabira Igikombe cya Afurika.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *