Ese koko umwana bivugwa ko ari uwa Bruce Melody umaze imyaka itanu abayeho ate?

12,908
Kwibuka30

Bruce Melody yongeye kuvuga ko atari we Se w’umwana wigeze kuzanwa n’umukobwa witwa Diane akamushyira ku modoka ya Bruce Melody muri 2015 amusanze mu kabari i Nyamirambo, ariko nyina w’umwana we na n’ubu akavuga ko abizi neza ko umwana ari uwa Melody.

Ni inkuru yatangiye muri 2015 ubwo Bruce Melody yari muri kamwe mu tubari turi i Nyamirambo, umukobwa witwa Agasaro Diane akamuzanira umwana w’uruhinja avuga ko yarambiwe gukomeza kumurera wenyine kandi afite uwo bamubyaranye.

Mu mugoroba w’itariki 20 Ugushyingo 2015, ahagana saa yine z’ijoro, nibwo Agasaro Diane yazanye umwana mu kabari Bruce Melody yarimo anyweramo hamwe n’inshuti ze, atangira gutera hejuru asaba Bruce Melody gufata umwana we kuko ngo kumurera wenyine atari akibishoboye.

Byabaye birebire kuko uretse gukwira mu itangazamakuru, byaje no kugezwa mu bugenzacyaha, kuko uyu Agasaro yagiye gutanga ikirego mu ishami rya Polisi ryari rishinzwe kugenza ibyaha (CID), ndetse na Bruce Melody aratumirwa.

Gusa muri iri joro ry’imvururu, Bruce Melody utarigeze wemera umwana, yaje kuva i Nyamirambo arataha, agenda avuga ko uyu mukobwa yaba yaguriwe n’abantu runaka bagashuka uriya mukobwa ngo azanire umwana Bruce Melody mu rwego rwo kumwicira izina.

Mu kiganiro Bruce Melody aherutse kugirana na Television ye yitwa Isibo TV, umunyamakuru yamubajije uko iki kibazo cyarangiye maze Bruce Melody arasubiza ati “Urakoze kumbaza icyo kibazo. Ni ikibazo gikomeye cyane ariko icyo navuga, ni uko na n’ubu ntaremera uriya mwana kuko nyine ntakwemera umwana utari uwanjye.”

Umunyamakuru yamwibukije ko uwo mwana ubu asigaye arerwa n’abagiraneza kuko na nyina atakimurera, Bruce Melody arasubiza ati “Ndi umubyeyi kandi sindi umubyeyi gito ku buryo nakwanga kurera umwana. Ikibazo ni uko uwashakaga ko murera yabivugaga amwita uwanjye kandi abana banjye barazwi sinakwihakana umwana kandi ndi umubyeyi nyine.”

Amubajije ikigaragaza ko uyu mwana atari uwe, Bruce Melody yavuze ko ubwo iki kibazo cyabaga, yahamagawe kuri Polisi abwirwa ko yarezwe. Iki gihe ngo yitabye inshuro eshatu zose ahagera agasanga uwamureze ntawuhari, inzego za Polisi zamutumizaga zimusaba kwigendera kuko umurega bigaragara ko yanze kwitaba.

Kwibuka30

Uyu muhanzi ngo yanasabye uyu mubyeyi ko yazana umwana bakajya gupima ibizamini by’amaraso bizwi nka ADN, ariko uyu mubyeyi arabyanga. Bruce Melody yagize ati “Ubwanjye naramubwiye ngo aze tujye gupima ibizamini bya ADN kugira ngo impaka zishire, ariko yarabyanze.”

Byigeze kuvugwa ko uyu Agasaro Diane yaba yarataye umwana akajya kurerwa n’abandi naho we agatoroka.

Mu kiganiro uyu Diane aherutse kugirana n’urubuga rwa Yambi TV, yavuze ko uyu mwana atamutaye ahubwo ko yagiye gushaka akazi ku Gisenyi akamusiga i Kigali bikitwa ko yamutaye, nyuma umwana afatwa n’abandi bagiraneza ari na ho akiri kugeza ubu.

Muri iki kiganiro, Diane yongeye gushimangira ko umwana ari uwa Melody, avuga ko ibyo gutanga umwana ngo afatwe ibizamini bya ADN ntabyigeze bibaho.

Yaragize ati “Nahamagawe na Polisi bambaza imyirondoro yanjye ariko ibyo gupima umwana ntabyo bambwiye, ariko hari igihe Melody we ubwe yari yavuze ko tuzajya gupimisha ari ku wa mbere, hageze avuga ko umunyamategeko we yagize ibyago.”

Kugeza ubu, yaba Diane Agasaro na Bruce Melody ntawugifite uruhare runini kuri uyu mwana, kuko ubu arerwa n’umugiraneza wamwiyanditseho, nyuma y’uko Agasaro asinyiye ko atagishoboye kurera umwana.

Bruce Melody yatangije itsinda rigiye kujya rifasha abahanzi ...
Katerina by Bruce Melody - play and download mp3,song indirimbo at ...
Leave A Reply

Your email address will not be published.