Gakenke:Ikamyo yaritwaye kawunga yafashwe n’inkongi irashya irakongoka

12,227

Mu muhanda Kigali- Musanze habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo nini yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka gusa amakuru avuga ko nta muntu wayipfiriyemo kuko umushoferi yabashije kuyivamo ari muzima.

Iyi nkongi yabaye ahagana saa sita zo kuri uyu wa 31 Kanama 2020, ubwo iyi kamyo yari igeze mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Bivugwa ko iyi kamyo yo mu bwoko bwa rukurana yari ipakiye kawunga ubwo aho yerekezaga mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abaturage bo muri aka gace babonye iyi mpanuka bavuze, ko ikamyo yabanyuzeho irimo gucumba umwotsi igeze imbere babona irakongotse gusa umushoferi wari urimo n’uwo bari kumwe ntacyo babaye kuko bahise bavamo.

Polisi y’igihugu ikorera mu Majyaruguru yahise izana kizimyamwoto ibasha kuzimya iyi kamyo gusa ibintu byari birimo byo byari byahiye ndetse n’imodoka yari yahiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabingo, Mukeshimana Alice yavuze ko kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyabiteye ariko ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda no kurwanya inkongi ryahise ritabara baraza barazimya.

Mu mafoto : Mu Gakenke habereye impanuka y’ikamyo yafashwe n’inkongi irashya irakongoka

 

Source:ukwezi

Comments are closed.