Uwitwa MUNYAKAZI Eric Clapton utuye mu Ntara y’Amayepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, mu Mudugudu wa Nyanza, yanditse asaba uburenganzira bwo guhindura amazina ye asanganywe mu bitabo by’irangamimerere.
Amazina yari asanzwe akoresha ni mUNYAKAZI Eric Clapton, akifuza ko yasimbuzwa MUNYAKAZI ERIC akaba ari nayo yandikwa mu gitabo cy’inyandiko y’amavuko.
Impamvu atanga zishimangira ubusabe bwe, ni uko ayo mazina ari yo yakoresheje kuva yatangira kwiga ndetse akaba ari nayo yanditse mu byangombwa by’amashuri yose yize.
