Iran yagabye ibitero bishya ku birindiro bya gisirikare bya Amerika mu Kigobe cy’Abarabu

Ubwanditsi
2 Min Read

Tehran yagabye ibitero bishya ku birindiro bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihugu bituranye byo mu gace k’Ikigobe (Gulf), mu gihe Washington na yo yakomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye bya Iran mu ijoro ryakeye.

Tehran yavuze ko yagabye ibitero ku bihugu bitandukanye muri ako gace, birimo Yorodaniya (Jordan), Kuwait na Bahrain, mu gihe umunsi wa gatandatu w’imirwano mishya ukomeje kubangamira amasezerano bari bafitanye mbere yo guhagarika imirwano.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyagabye ibitero bikurikiranye mu gihe cy’amasaha agera kuri atandatu mu bice bitandukanye. Perezida Trump yavuze ko bino bitero bigamije guca intege Iran, ati:

“Ibi bitero bikoye bitya bigamije kugabanya ubushobozi bwa Iran bwo gutera ubwoba abasare b’inzirakarengane mu Kigobe cya Hormuz (Strait of Hormuz).”

Ibi bitero byabaye nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aburiye Iran ko igomba “kugira ikinyabupfura” cyangwa ikaba yahura n’izindi ngamba zikomeye za gisirikare niba idasubiye ku meza y’ibiganiro.

Umuhuza mukuru wa Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, yabwiye ibitangazamakuru bya leta ko Tehran “nta mpamvu” ifite yo kubahiriza amasezerano ayo ariyo yose adafite inyungu kuri yo. Yongeyeho ko umutekano w’igihugu cya Iran ushingiye ku gukomeza ibyo yise “gahunda za Iran” mu Kigobe cya Hormuz.

Nk’uko bitangazwa n’Ishami rya Gisirikare rya Amerika rishinzwe ako gace (Centcom), mu bitero byo mu bihe bya vuba, Amerika ivuga ko yari igambiriye ahantu h’ingenzi ariho:

  • Uburyo bw’ubwirinzi bwo mu kirere (Air defense systems) bwa Iran.
  • Ibigo bishinzwe kugenzura inkombe muri Iran yose harimo n’umujyi w’icyambu wa Bandar Abbas n’Ikirwa cya Greater Tunb.
Share This Article