Uganda: Umurwayi wa nyuma wa Ebola yasezerewe mu bitaro nyuma yo gukira neza

Ubwanditsi
2 Min Read

Umurwayi wa nyuma wa Ebola muri Uganda yasezerewe mu Bitaro Bikuru bya Leta (National Referral Hospital) nyuma yo gukira neza ubu burwayi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Chris Baryomunsi, ni we wamushyikirije icyangombwa cyo gusezererwa mu bitaro, aho yavuze ko gukira kwe ari intambwe ikomeye mu muhate wa Uganda wo guhangana no guhashya iki cyorezo.

“Ibi bishimangira ko kugeza muri Nyakanga 2026, uyu muntu wakize adashobora kwanduza abandi nyuma y’uko ibipimo bigaragaje ko nta virusi ya Ebola agifite mu mubiri,” – Dr. Baryomunsi.

Yongeyeho ko imiterere y’ubuzima bwe nta kibazo iteye cyangwa ngo itere inkeke ku muryango mugari, bityo akaba ashobora gusubira mu rugo agakomeza imirimo ye ya buri munsi.

Minisitiri w’ubuzima yemeje ko umurwayi wa nyuma yatashye ameze neza

Kuva uyu mwaduko w’icyorezo watangira mu kwezi gatanu uno mwaka wa 2026, Uganda yafashe ingamba zikaze z’ubwirinzi zirimo:

  • Kugenzura no kugabanya mu buryo bukomeye urujya n’uruza rw’abantu mu duce twerekeza ku mupaka uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC),
  • Gushyira mu kato k’itegeko abagenzi bose baturuka muri Kongo.
  • Gukora ubukangurambaga bwagutse mu baturage bugamije kwigisha abantu uko bakwirinda Ebola.

Kugeza ubu, Uganda yemeje ko yagize abarwayi ba Ebola 20; babiri muri bo barapfuye naho 18 baravurwa barakira neza.

Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima y’iki gihugu, abantu 15 mu basanganywe ubu burwayi baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amakuru cya Leta ya Uganda, Allan Kasujja, yanditse ku rubuga rwa X ati:

“Hashize iminsi 42 nta muntu n’umwe wongeye kugaragaraho ubwandu bushya, amabwiriza y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) ateganya ko igihugu cyacu kizatangazwa ko cyakize burundu icyorezo cya Ebola.”

Share This Article