Abamotari bakoresha moto z’amashanyarazi bagiye bagaragaza ko bamara igihe kinini bategereje kuri sitasiyo zihindurirwaho bateri, bituma kompanyi Spiro ikorera mu bijyanye n’ubwikorezi bukoresha amashanyarazi ifata icyemezo cyo kongera ishoramari mu bubiko bunini bwa bateri mu Rwanda.
Flora Limukii, ushinzwe itumanaho rya Spiro ku rwego rw’Afurika, yavuze ko ibitekerezo n’ibibazo by’abakoresha moto byafashwe nk’ikintu gikomeye, cyane cyane ko abantu benshi bari kuva kuri moto zikoresha lisansi bakajya ku zikoresha amashanyarazi.
Limukii yabwiye IGIHE ko umuntu uvuye kuri moto ya lisansi akajya ku y’amashanyarazi aba yifuza kubona serivisi yihuse kandi yoroshye, ku buryo yagera kuri sitasiyo agahinduranya bateri mu gihe gito, nk’uko asanzwe ajya kuri station ya lisansi.
Yavuze ko ibyo abamotari bagaragaje byatumye Spiro yongera imbaraga mu kubaka sitasiyo nini cyane zo guhinduriramo bateri, zishobora kwakira no kubikamo bateri nyinshi kurusha izisanzwe.
Kugeza ubu, Spiro ifite sitasiyo nini icyenda mu Rwanda. Buri imwe muri zo yagenewe kugira ubushobozi bwo kwishyuza no kubika bateri ziri hagati ya 300 na 1,300.
Izi sitasiyo nini zigamije gutuma bateri zaba zihagije kandi ziteguye gukoreshwa, bityo bikagabanya igihe abamotari bamara bategereje, cyane cyane mu bice bya Kigali bikorerwamo n’abantu benshi.
Limukii yavuze ko Spiro yafashe ibyo abamotari bagaragazaga nk’ikibazo gikomeye, ari na byo byatumye ishoramari mu bikorwa remezo byiyongera, kuko ari inkingi ikomeye y’ubucuruzi bw’iyi kompanyi.
Spiro ifite sitasiyo zirenga 300 zo guhinduriramo bateri mu Rwanda, ariko ubu kompanyi irimo gushyira imbere kongera sitasiyo nini mu gihe ikomeje kwagura ibikorwa byayo by’amamoto akoresha amashanyarazi.
Iyi gahunda ntizagarukira i Kigali gusa. Spiro irateganya kugeza ubu buryo bwa sitasiyo nini mu yindi mirenge n’uturere tw’u Rwanda, harimo Rubavu, Nyagatare na Musanze.
Uku kwagura ibikorwa bije mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, binyuze mu ngamba zitandukanye zirimo imisoro n’izindi nkunga zigamije guteza imbere ubwo bwikorezi, ndetse n’igiciro cyihariye cy’amashanyarazi agenewe ibikorwa by’ubwikorezi bukoresha amashanyarazi.
Limukii yavuze ko ubunararibonye Spiro imaze kugira mu Rwanda bwayeretse ko gushyira ku isoko moto zikoresha amashanyarazi bigomba kujyana no guteza imbere ibikorwa remezo bizifasha gukora neza.
Yagize ati ibikorwa remezo bigomba kwiyongera ku muvuduko umwe n’uwo kongera umubare wa moto zikoresha amashanyarazi. Ku bijyanye n’imiterere ya moto ubwazo, Spiro ivuga ko ibitekerezo by’abakoresha nabyo bigira uruhare mu gukora no kunoza moto zayo.
Limukii yavuze ko mbere yo gushyira ku isoko moto nshya ya M1 V3, Spiro yakoze ubushakashatsi ku bakoresha moto kugira ngo imenye ibintu bakeneye ko bihinduka cyangwa bikanozwa.
Muri ibyo harimo uburebure bw’intebe, uburyo bwo kunyeganyega no kwakira imihindagurikire y’umuhanda, suspension ndetse na sisitemu yo gufata feri.
Ibyo bitekerezo Spiro ibikusanya mu biganiro igirana n’abakoresha moto, serivisi z’abakiriya, imbuga nkoranyambaga ndetse n’ikigo cyayo cyakira telefoni, mbere y’uko bishyikirizwa itsinda rishinzwe gukora no kunoza ibicuruzwa.
Limukii yavuze ko moto za Spiro zigenda zikorwa hashingiwe ku byo abayikoresha bifuza.
U Rwanda narwo rufatwa na Spiro nk’isoko rikomeye riyifasha kugerageza no kunoza moto z’amashanyarazi, cyane cyane bitewe n’imiterere y’igihugu irimo imisozi ndetse n’umuvuduko w’uko ubwikorezi bw’amashanyarazi bugenda bwaguka.
Spiro ivuga ko ifite moto zikoresha amashanyarazi zirenga 40,000 mu Rwanda, mu gihe ku masoko yayo yose yo muri Afurika imaze gushyira ku muhanda moto zirenga 146,000.
Ikindi kibazo abakoresha moto zikoresha amashanyarazi bakunze guhura na cyo ni impungenge zo kubura umuriro wa bateri mu gihe bakiri mu rugendo.
Izi mpungenge zishingira ku kwibaza niba bateri imwe ishobora gutwara moto kugeza aho umukoresha ashaka kugera cyangwa niba ashobora kubona sitasiyo iri hafi ifite bateri yuzuye igihe iyari asanganywe ishizemo umuriro.

Spiro ivuga ko iri kugerageza gukemura iki kibazo binyuze mu kwagura umuyoboro wa sitasiyo zihindurirwaho bateri ndetse no gukoresha porogaramu yayo ya Spiro
Iyo porogaramu ifasha abamotari kumenya sitasiyo iri hafi ndetse no kureba niba hari bateri zihari kandi zuzuye umuriro.
Porogaramu kandi yerekana umuriro usigaye muri bateri ya moto, mu gihe Spiro ikoresha telefoni, ubutumwa bugufi ndetse na WhatsApp mu kugeza amakuru ku bakoresha moto.
Limukii yavuze kandi ko Spiro iri kureba uburyo yakoresha izindi mbaraga z’amashanyarazi, harimo izituruka ku mirasire y’izuba hamwe n’uburyo bwo kubika amashanyarazi, kugira ngo ikibazo cyo kubura umuriro w’amashanyarazi kitabangamira ibikorwa byo guhinduranya bateri.
Intego ni ukugira ngo abamotari bakomeze kubona bateri zuzuye n’igihe haba habaye ikibazo mu muriro w’amashanyarazi.
U Rwanda nk’isoko ry’ingenzi
Limukii yavuze ko u Rwanda ari rimwe mu masoko akomeye Spiro ifite muri Afurika, ibintu asobanura ko byatewe n’ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zigamije guteza imbere ubwikorezi bukoresha amashanyarazi.
Yagarutse ku ngamba zitandukanye zirimo guhagarika ikoreshwa rya moto za lisansi mu ntangiriro za 2025, korohereza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu bijyanye n’imisoro ndetse n’igiciro cyihariye cy’amashanyarazi akoreshwa mu bwikorezi bw’amashanyarazi.
Limukii yavuze ko u Rwanda rufite umwihariko mu bijyanye no guteza imbere ubwikorezi bw’amashanyarazi, ndetse ko ubunararibonye bwaho bushobora kuba urugero ku yandi masoko yo muri Afurika ashaka guteza imbere uru rwego.
Ku ruhande rwa Spiro, ubunararibonye bwo mu Rwanda bugaragaza ko kugira ngo ubwikorezi bw’amashanyarazi bukore neza, hakenewe politiki zibushyigikira, ibikorwa remezo bihagije ndetse no gukomeza kumva ibitekerezo by’ababukoresha.
Limukii yavuze ko intego y’igihe kirekire ari ugukomeza gutuma moto zikoresha amashanyarazi ziba uburyo bw’ubwikorezi bufitiye abazitwara akamaro mu bukungu, mu gihe ibikorwa remezo byo kuzishyiriramo umuriro no guhinduriramo bateri bikomeza kwagurwa.
Yagize ati iyo umukiriya yishimiye serivisi, na Spiro iba yishimye.
Spiro ivuga ko ibikorwa byayo muri Afurika bimaze gutanga imirimo irenga 6,000, yaba iy’abakozi bayo ndetse n’indi mirimo itaziguye, mu gihe imaze gukora ibikorwa byo guhinduranya bateri birenga miliyoni 50.