Abasirikare babiri bo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru n’ibikorwa by’icyubahiro mu Bufaransa, baguye igihumure mu birori byo kwakira Perezida wa Slovakia, Peter Pellegrini, ubwo yageraga ku Ngoro ya Élysée i Paris, aho yari agiye kugirana ibiganiro na Perezida Emmanuel Macron.
Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, ubwo Perezida Macron yari ategereje kwakira mugenzi we wa Slovakia mu muhango wari uteguwe mu rwego rwo kumwakira mu ruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Bufaransa.
Amashusho yafashwe na televiziyo yo muri Slovakia agaragaza umwe muri abo basirikare wari uhagaze mu myambaro y’akazi n’inkota y’icyubahiro, atangiye kunyeganyega, akagabanya inkota yari afite mu ntoki, nyuma akagwa hasi hafi y’aho Perezida Macron yari ahagaze.
Macron akibibona, yahise yegera uwo musirikare kugira ngo arebe uko ameze, ari na ko abandi bakozi bo ku Ngoro ya Élysée bahagurukaga kumutabara no kumuvana aho yari aguye.
Ibyo ariko ntibyarangiriye aho, kuko nyuma y’akanya gato, ubwo Macron yari amaze kwakira Perezida Peter Pellegrini, undi musirikare na we yaguye igihumure. Nubwo kugwa kwe kutagaragaye mu mashusho yafashwe, humvikanye urusaku rw’inkota ye igwa hasi, bituma Macron yongera guhindukira areba ibyari bibaye.
Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Parisien, cyatangaje ko abo basirikare bombi bagize ikibazo cyo kugwa igihumure, ariko ko bahise bitabwaho n’abashinzwe ubuzima.
Ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo, ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko abo basirikare bagize ikibazo kizwi nka ‘vasovagal syncope’, gituma umuntu agira igabanuka ry’amaraso agera mu bwonko, bikamuviramo kugwa igihumure by’akanya gato.
Ibyo biro byongeyeho ko nta nkomere bagize, ko bahise bitabwaho kandi ko bameze neza.
Nubwo habayeho uko guhungabana kw’akanya gato, umuhango wo kwakira Perezida wa Slovakia warakomeje, nyuma abo bayobozi bombi bagirana ibiganiro byari biteganyijwe.
Uru ruzinduko rwa Peter Pellegrini mu Bufaransa rwari rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu gihe ibiganiro byabo byanibanze ku bibazo by’umutekano w’u Burayi, kwagura Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’intambara yo muri Ukraine.