U Rwanda na Kaminuza ya NTU yo muri Singapore baganiriye ku bufatanye mu burezi n’ubushakashatsi

Ubwanditsi
1 Min Read

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Karakye Charles, ari kumwe n’itsinda ayoboye, yagiriye uruzinduko muri Kaminuza ya Nanyang Technological University (NTU) yo muri Singapore, bagirana ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iyi Kaminuza, by’umwihariko mu guteza imbere ireme ry’uburezi n’ubushakashatsi.

Ibiganiro byahuje Karakye Charles n’abayobozi ba NTU byibanze ku gushaka uburyo bwo kurushaho kwagura imikoranire hagati y’impande zombi, hagamijwe guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi mu rwego rw’uburezi.

Mu ngingo zaganiriweho harimo kongerera abarimu bo mu Rwanda ubushobozi n’ubumenyi binyuze mu mahugurwa n’ubundi buryo bw’imikoranire, ndetse no gushyiraho uburyo bworohereza abanyeshuri b’Abanyarwanda gukurikirana amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) muri iyi Kaminuza yo muri Singapore.

Image
Impande zombi zemeranije guhanahana abakozi

Abitabiriye ibi biganiro kandi barebeye hamwe uburyo bwo guteza imbere ihanahana ry’abakozi bo mu rwego rw’uburezi n’ubushakashatsi, kugira ngo impande zombi zibashe gusangira ubumenyi, ubunararibonye n’ubushakashatsi bufitiye akamaro ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe, Karakye Charles n’itsinda ayoboye banabonanye n’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri NTU, bagirana ibiganiro ku buzima bwabo muri iyi Kaminuza, amasomo bakurikirana n’ubunararibonye bakura mu mahanga.

Ubufatanye nk’ubu bushobora kugira uruhare mu kongera amahirwe y’Abanyarwanda yo kubona amasomo yo ku rwego rwo hejuru, guteza imbere ubushobozi bw’abarimu no kubaka ubushobozi bw’inzego z’uburezi n’ubushakashatsi mu Rwanda.

Kaminuza ya Nanyang Technological University ni imwe muri Kaminuza zizwi muri Singapore, ikaba ifite ibikorwa by’uburezi n’ubushakashatsi mu nzego zitandukanye z’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Image

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *