Man Martin Yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Amahwemo”

10,361

Bwana Man Martin yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yitwa Amahwemo yari imaze hafi amezi abiri yarasohorewe amajwi.

Kuri uyu wa kane nibwo umuhanzi Nyarwanda uzwi cyane ku izina rya Man Martin yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yitwa AMAHWEMO, ino ndirimbo yari imaze hafi amezi abiri yarasohorewe amajwi yakozwe na Clement the Guitarist, ni indirimbo abantu benshi bari bategerezanije amatsiko kureba videwo yayo kubera ubutumwa buri muri iyo ndirimbo.

Muri iyo ndirimbo, umwanditsi wayoto avuga inkuru y’umusore wagiye kugura indaya mu muhanda, ariko nyuma uwo musore yumva aramukunze, ndetse nagatangira gukundana.

Bwana Man Martin kuri ubu iyo ndirimbo amaze kuyishyira kuri youtube, mu masaha make gusa ishyizweho imaze kurebwa n’abatari bake. Man Martin ni umwe mu bahanzi bamaze igihe baririmba mu Rwanda kandi agashimirwa ubuhanga bugaragara mu ndirimbo ze.

Leave A Reply

Your email address will not be published.