Perezida wa Polonye Andrzej Duda ategerejwe mu Rwanda

243
Kwibuka30

Perezida wa Polonye Andrzej Sebastian Dudan’umugore we Agata Kornhauser–Duda, bategerejwe mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, rukubiye mu ruzinduko rw’icyumweru cyose agirira mu bihugu bitandukanye by’Afurika y’Iburasirazuba.

Itangazo ryatangajwe na Perezidansi ya Polonye rigaragaza ko Perezida Andrzej Duda asesekara i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare mu ruzinduko ruzasoza ku wa Kane tariki ya 8 Gashyantare 2024.

Perezida Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda bazagera mu Rwanda bakubutse i Nairobi muri Kenya, mu ruzinduko yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare.

Perezidansi ya Polonye ivuga ko kuva ku wa Kane tariki ya 8 no ku ya 9  Perezida  Andrzej Duda na Madamu Agata Kornhauser–Duda bazaba bari muri Repubulika

U Rwanda na Polonye bikomeje kwagura umubano n’ubutwererane mu nzego zinyuranye, hagamijwe iterambere ry’ibihugu byombi.

Muri Kamena 2023, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guhugura abakora mu nzego za dipolomasi, aho biteganywa ko hagiye gushingwa Ikigo gitanga ayo mahugurwa.

Kwibuka30

Ayo masezerano yaje akurikira andi yo ku wa 5 Ukuboza 2022 arebana n’ubufatanye n’ubutwererane mu bya gisirikare, by’umwihariko mu kwimakaza inganda zikora ibikoresho bya gisirikare.

Icyo gihe kandi u Rwanda na Polonye byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bwa Kaminuza n’amashuri makuru ku mpande zombi, ndetse n’ubufatanye bw’ibigo by’ishoramari.

Mu 2021, na bwo impamde zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bya Politiki ndetse n’arebana n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.

Umubano w’u Rwanda na Polonye ni uw’igihe kirekire kuko watangijwe ku mugaragaro taliki ya 10 Nyakanga 1962.

Kuva mu myaka ya 1960 kugeza mu 2017, Ambasaderi wa Polonye muri Kenya ni we wabaga anahagarariye inyungu z’igihugu cye mu Rwanda.

Hanyuma kuva mu 2018 kugeza mu mwaka ushize, Ambasaderi w’icyo gihugu muri Tanzania ni we wahawe no guhagararira inyungu za Polonye mu Rwanda.

Taliki ya 1 Ukuboza ni bwo hafunguwe Ambasade ya mbere ya Polonye mu Rwanda ifite icyicaro i Kigali, ariko ikaba yarabanje gukora ibikorwa bimwe na bimwe mu gihe ibindi bibarizwa muri Ambasade y’i Dar es Salaam.

Mu 2021 ni bwo u Rwanda rwafunguye ambasade ya mbere i Warsaw muri Polonye, aho Prof. Anastase Shyaka ari we wabaye Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri icyo gihugu kugeza n’uyu munsi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.