RGB yashyizeho Pasiteri NDAYIZEYE Isaie ku buyobozi bwa ADEPR by’agateganyo.

9,050
Kwibuka30

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yagizwe Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR mu gihe cy’amezi 12 ashobora kongerwa, akaba anahagarariye umuryango mu rwego rw’amategeko.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ari narwo rufite mu nshingano imiryango itari iya leta irimo n’ishingiye ku myemerere nka ADEPR, nyuma y’iminsi mike ikuyeho ubuyobozi bw’uyu muryango kubera ko butabashije kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko.

Mu bayobozi bashyizweho uretse Pasiteri Ndayizeye wagizwe Umuyobozi wa Komite y’inzibacyuho, yungirijwe na Pasiteri Rutagarana Eugene, mu gihe Umuyobozi Nshingwabikorwa ari Pasiteri Budigiri Herman.

Umuyobozi ushinzwe umutungo, imari n’imishinga yagizwe Umuhoza Aulerie, naho umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi aba Gatesi Vestine.

Kwibuka30

RGB yakomeje iti “Iyi komite ifite ifite igihe kingana n’amezi cumi n’abiri uhereye ku wa 8/10/2020, gishobora kongerwa igihe bibaye ngombwa.”

Yahawe inshingano z’ingenzi zirimo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR, no gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR.

Iyi komite yanasabwe gukoresha igenzura ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Komite nshya yashyizweho isimbuye iyari ikuriwe na Rev Karuranga Ephreim, iheruka gukurwaho nyuma y’amezi 39 ku kuyobozi.

Ku wa 2 Ukwakira 2020, nibwo RGB yafashe icyemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi zose muri ADEPR zirimo na Biro Nyobozi y’iri torero, nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi birivugwamo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.