Mesut Ozil uhembwa agatubutse muri Arsenal ntari ku rutonde rw’abakinnyi iyo kipe izakenera muri Europa League

7,237
Arsenal toujours sans Özil contre Manchester United, Pogba et Lukaku sur le  banc - Foot - ANG - L'Équipe

Mesut Ozil umukinnyi uhembwa amafranga menshi mu kipe ya Arsenal ntiyagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi ikipe ya Arsenal izakoresha mu mikino ya Europa League.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 8 Ukwakira 2020 nibwo ikipe ya Arsenal yashyize hanze rw’abakinnyi izifashisha mu mikino ya Eurpa league, kuri uru rutonde iyi kipe yatanze ntihagaragayeho Mesut Ozil uhembwa ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru, uyu mukinnyi afitanye ibibazo bitazwi n’ubuyobozi bw’ikipe ndetse hari n’amakuru avuga ko atazakina muri Premier League uyu mwaka.

Mesut Ozil w’imyaka 31 yanze kuva muri iyi kipe avuga ko nta muntu n’umwe ushobora kumugurisha ahubwo azubahiriza amasezerano ye y’imyaka 4 yasinye.

Kuva Guma mu rugo yakurwaho muri Kamena uyu mwaka,Ozil ntarakina n’umunota n’umwe muri Arsenal ndetse we avuga ko ibi ntacyo bimutwaye igihe nikigera azahabwa amahirwe ndetse akitwara neza.

Mu minsi ishize,Arteta yavuze ko uyu Mudage ukomoka muri Turkia atari ku rwego amwifuzaho ugereranyije n’abakinnyi ari gukoresha.

Mikel Arteta yagize ati “Mubona ko abakinnyi dukoresha bari ku rwego rwo hejuru ndetse uretse na Mesut,buri mukinnyi wese agowe no kwinjira mu bakinnyi bagomba gukina.Buri cyumweru tugerageza gutoranya abakinnyi beza.

Yakomeje ati:”Nejejwe nuko abakinnyi bari kwitwara n’ukuntu bari kugora cyane abatoza mu guhitamo abagomba gukina.Biragoye kuri bamwe kuba bakina muri Premier League no kuba bari gukina nimugoroba.Dufite ikipe y’abakinnyi 26,27 kandi ntitwabasha kubaha bose umwanya uhagije wo gukina.Ntoranya abakinnyi bari mu bihe byiza.”

Mesut Ozil ashobora kuba atazongera kugaragara mu ikipe ya Arsenal kuko ngo no mu rutonde rw’abakinnyi bagomba gukina Premier League rugomba gutangwa bitarenze kuwa 20 Ukwakira 2020,ashobora kutazarugaragaraho.

Mesut Özil, premier sacrifié ? / CDM 2018 / Gr. F / Allemagne-Suède / 23  juin 2018 / SOFOOT.com

Amaze igihe yicazwa ku gatebe, biravugwa ashobora no kudakinishwa muri shampiyona

Abandi bakinnyi batagaragaye ni Sokaratis wagombaga kugurishwa mu mpeshyi ishize muri Napoli ntibikunde na William Saliba ushobora gutizwa mu kiciro cya kabiri.

Abakinnyi Arsenal izakoresha muri Europa League 2020/2021:

Abazamu: Bernd Leno, Runar Runarsson, Matt Macey, James Hillson, Dejan Iliev

Myugariro: Hector Bellerin, Gabriel, Rob Holding, Cedric Soares, Shkodran Mustafi, Calum Chambers, Pablo Mari, David Luiz, Sead Kolasinac, Kieran Tierney

Abo hagati: Dani Ceballos, Willian, Ainsley Maitland-Niles, Thomas Partey, Mohamed Elneny, Granit Xhaka

Ba Rutahizamu: Alexandre Lacazette, Pierre-Emerick Aubameyang, Nicolas Pepe,Reiss Nelson, Bukayo Saka, Joe Willock and Emile Smith Rowe are all included as homegrown players.

Leave A Reply

Your email address will not be published.