Ababyeyi b’abana bivugwa ko bakopeye bazindukiye kuri NESA gusaba ibisobanuro

Ubwanditsi
3 Min Read

Kuri uyu wa Gatatu, ababyeyi bagera kuri 20 bari kumwe n’abana babo bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2025/2026, bazindukiye ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), basaba ibisobanuro ku mpamvu amanota y’abana babo atatangajwe nyuma yo gushinjwa gukopera.

Aba babyeyi bavuga ko batunguwe no kubona abana babo bashyizwe mu cyiciro cy’abafatiwe mu bikorwa byo gukopera, mu gihe hari abandi bakoranye ibizamini mu byumba bimwe cyangwa se ku mashuri amwe amanota yabo yasohotse nta kibazo.

Bavuga ko icyo bafata nk’akarengane kiri kugira ingaruka zikomeye ku hazaza h’abana babo, kuko bamwe bari bategereje gukomeza muri kaminuza cyangwa amashuri makuru, ariko bakaba batazi aho bahagaze nyuma yo kutabona amanota yabo.

Iki kibazo kije nyuma y’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Leta byo mu mwaka wa 2025/2026, aho Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 1,097 bo mu turere 27 two mu Rwanda bafashwe bakoze uburiganya mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye. Aba banyeshuri bose bategetswe guteshwa agaciro amanota yabo kandi ntibemererwe gusubira gukora ibizamini byo gusubiramo.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda ubunyangamugayo bw’ibizamini bya Leta no gukumira umuco wo gukopera mu mashuri. Yagaragaje ko abanyeshuri bo ku rwego rwa S6 bafite imyaka n’ubushobozi bihagije bwo kumenya ingaruka z’ibyo bakora, bityo ko badakwiye guhabwa andi mahirwe nk’ayahawe bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza byagaragaye ko bakopeye mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’abanza.

Amabwiriza ya NESA ateganya ko umunyeshuri ufashwe akopera cyangwa afasha undi gukopera ashobora guteshwa uburenganzira bwo gukomeza kuba umukandida muri uwo mwaka, amanota yose akavanwaho. Aya makosa ashobora kugaragara igihe ibizamini biri gukorwa, mu gihe cyo gukosora cyangwa nyuma y’itangazwa ry’amanota.

Icyakora, bamwe mu babyeyi bavuga ko ikibazo atari uguhakana amategeko ahana abakopera, ahubwo ko basaba gusobanurirwa uburyo bwakoreshejwe mu gutahura abakopera n’impamvu hari abo bavuga ko bakopeye bagahanwa mu gihe abandi bari mu miterere isa n’iyabo bo batigeze bagaragaraho ikibazo.

Umwe mu babyeyi bari ku marembo ya NESA yagize ati:”Kugeza ubu nta muntu wigeze aduha ubusobanuro bujyanye n’ibyabaye, ntituzi ngo abana bacu bakopeye muri ubu buryo, iyi ni imikorere mibi idakwiye muri iki gihe”

Undi wavuze ko yitwa Jane Kabanyundo ati:”Jyewe sinzi n’uburyo bavuga ko nakopeye, nakoreye ku kigo ntigaho, nta nkota bamfatanye, sinzi rero aho bahera bavuga ko nakopeye

Amategeko ya NESA kandi aha uburenganzira umukandida cyangwa ishuri rye kujuririra icyemezo cyafashwe mu gihe kitarenze iminsi 30 nyuma y’itangazwa ry’amanota, binyuze ku muyobozi w’ishuri aho umunyeshuri yandikishirijwe.

Kugeza nta makuru arenze ku yo minisitiri aherutse kuvuga ubwo hatangazwaga amanota y’abatsinze, ariko bamwe mu babyeyi b’abanyeshuri batahawe amanota bavuga ko abana babo barenganye, cyane ko nta munyeshuri NESA ivuga ko yafatiwe mu cyuho, uyu ati:”Niba harabayeho gukopera koko, byakozwe n’abarimu ba NESA, dukwiye guhabwa ubutabera

May be an image of one or more people and text

May be an image of one or more people, television, newsroom and text

 

May be an image of one or more people and text
Bazindukiye kuri NESA bashaka ko bahabwa amakuru yuzuye (Photo: Radio and TV1)
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *