Ngoma:Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, wizihijwe hashimwa uruhare rw’umurezi mu kubaka igihugu

Gilbert Silvapoxy
1 Min Read

Kuri uyu wa 05 Ukwakira 2026 mu Karere ka Ngoma hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Kibungo.

Insanganyamatsiko: “Gushyigikira abarimu: imyaka 60 yo kurengera umwuga w’Uburezi, kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.”

Hatanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi, cyatanzwe na Dr. Musabwasoni M. Grace Sandra, Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere akaba n’umwarimu muri Kaminuza.

Mu butumwa yagarutseho, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ushinzwe ubukungu Bwana MAPAMBANO N.Cyriaque yavuze ko umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu utwibutsa uruhare rukomeye agira mu gutegura ejo hazaza h’igihugu. Yasabye ubufatanye mu kurera no gutegura abana neza kugira ngo u Rwanda ruzagire abayobozi beza yasoje asaba abarimu gukomeza gufatanya na Leta mu rugamba rwo kugira urubyiruko ruri #Sober

Mu rwego rwo gushimira umusaruro w’abarezi, abarimu 20 bitwaye neza bahawe certificates z’ishimwe.Umunsi wasojwe n’ubusabane usiga ubutumwa bw’uko gushyigikira umwarimu no guteza imbere umwuga w’uburezi ari ishoramari rikomeye mu gutegura ahazaza heza h’igihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *