Nyuma y’inkuru twabagejejeho y’Umwarimu wo mu Karere ka Gakanke Umurenge wa Gakenke kuri GS Murambo ,Umwarimu watakaga akarengane akorerwa n’akarere ka Gakenke ka muhagahmgaritse byagateganyo bamwizeza ko mu gihe yaba umwere akazahabwa imishahara ye yabikiwe ndetse agasubizwa mu kazi.Nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko akaba akomeje kwangirwa gusubizwa mukazi ndetse atahawe imishahara ye nkuko biteganywa n’amategeko.
Nyuma y’uko Indorerwamo.com twavishije Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke MUKANDAYISENGA Vestine akirinda kugira icyo abivugaho agira ati:”Umwarimu aba azi amakuru yose n’amategeko amurengera.Yayakurikiza.”
Mwarimu UWIZAGIRA Marcel Clement nyuma yo kubona ko akarere ka Gakenke gamomeje kwirengagiza ikibazo cye tariki ya 14/09/2026 yandikiye Komisiyo y’igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta.
Komisiyo imaze gusuzuma ibyo yasabye yamusubije ku itariki ya 22/09/2026 ko yandikiye akarere ka Gakenke isaba gusuzuma ikibazo no gusubiza mu nyandiko ibaruwa indorerwamo.com dufitiye kopi.
Amakuru nuko kugeza ubu ntagisubizo yahawe n’akarere dore ko nyuma y’uko afunguwe yasabwe ibisobanuro yabitanga ntibyemerwe ahubwo akarere ka kandikira Perezida w’Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa ku kigo cy’amashuri cya GS Murambo gukora iperereza.
Niki Intara y’Amajyaruguru ivuga kuri iki kibazo?
Umuhuzabikorwa w’Uburezi mu ntara y’Amajyaruguru UWIMANA Augustin aganira na INDORERWAMO.Com yagize icyo abivugaho ndetse atanga n’inama .
Ati:”Umuntu Komisiyo yandikiye imubwira ko bamusuziza mu kazi ko arirwo rwego rwa Kabiri rujuririrwaho wagizengo icyo cyemezo kiba cyabaye nk’icyubutabera.”
Akomeze avuga ko ntarundi rwego ruhari :“Ntarundi rwego ruhari , ku ntara ntabwo aritwe twamusubiza mu kazi ahubwo akarere karasabwa gutanga ibisobanuro impamvu kadasubiza mu kazi umwarimu wabaye umwere.”
Uvuga ko niba yaragizwe umwere ntayindi mpamvu atasubizwa mu kazi ati:”Niba yaragizwe umwere urukiko rwarabitegetse ndumva ntayindi mpamvu atasubizwa mu kazi, icyo umuntu yakora ni ukubaza impamvu nabo baba bigiza nkana, keretse niba atarabahaye kopi?.”
Ati:“Cyane ko bafite icyemezo cy’urukiko icyo turakora turakora Ubuvugizi ntabwo twategeka akarere, cyane ko Urwego ruturengeje ubushobozi hari ibyo rwabasabye.”
Yegere Akarere nibyanga ya kwiyambaza inkiko Ati:” Niyegere akarere ibi ni hahandi usanga Leta ishorwa mu manza zitari ngombwa.“
Akenshi iyo umuntu yagizwe umwere urukiko ndetse rugategeka ko arekurwa aba agomba guhabwa ibyo yemererwa n’amategeko ariko uyu akomeje kwibaza uzamuha ubutabera.