Nyuma y’aho ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ikipe ya Misiri itabashije gukomeza mu cyiciro gikurukiyeho, umutoza wayo yavuze ko bibwe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 7 Nyakanga 2026, ubwo imikino y’igikombe cy’isi yakomezaga, umwe mu mikino yari yitezwe n’abatari bake ni uwagombaga guhuza ikipe ya Misiri, les Pharaon n’ikipe ya Argentine ibarizwamo igihangange Lionel Messi.
Uyu mukino utavuzweho na bamwe mu bakunzi ba ruhago warangiye ikipe ya Argentina yivuganye ikipe ya Misiri iyitsinze ibitego 3 kuri 2 bya Misiri, nyamara Misiri niyo yabanje gutsinda ibitego byose bibiri, indi iza yishyura.
Nyuma y’uwo muikino, umutoza wa Misiri Bwana Hassa Hossan yatangaje ko amarorerwa bakorewe yatewe nuko FIFA yashakaga kugumisha Lionel Messi mu irushanwa ku bwo kwamamaza.
Yagize ati:”Umukino twari tuwufite kuva dutangira, tweretse amahanga ko tutari agafu k’invugarimwe, nubwo tutahabwaga amahirwe, ariko twe ubwacu twayihaga, ndetse twanabigerageje, ibyo FIFA yadukoreye binyuze ku musifuzi ni marorerwa, sintinya kubivuga, ndavuga ibi ntitaye ku bihano bashobora kumfatira”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko kuba bibwe ari igitutu abayoboye FIFA bariho cyo gushaka uko ibyamamare mu mupira w’amaguru biguma mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi, ati:”Ibi twari twabimenye na mbere y’uko umukino utangira, nibaza impamvu bemeye ko dukina kandi mu by’ukuri barashakaga ko tuvamo maze Messi na Argentina yabo bagakomeza, FIFA iri gukorera ku gitutu cy’uko Messi aramutse avuyemo hakiri kare imikino isigaye itarebwa, kandi ibyo bintu si byo na gato kuko mbere y’uko abaho imikino yararebwaga, ndetse na nyuma ye izarebwa, nta muntu kamara muri iyi ruhago“
Kugeza ubu ntacyo Ishyirahawe rya ruhago ku isi ryari ryatangaza, gusa benshi baravuga ko nyuma y’iki gikombe hari ibihano bizatangwa kuri bamwe mu batoza n’abakinnyi.
