Kylian Mbappé yaciye umuhigo wo kuba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino yo gukuranamo y’igikombe cy’isi, nyuma yo gufasha Ubufaransa kunyagira Suède ibitego 3-0.
Mbappé yatsinze igitego muri buri gice cy’umukino, bituma ageza ku bitego 10 yatsinze mu mikino yo gukuranamo mu gikombe cy’isi, aba uwa mbere ubigezeho.
Uyu rutahizamu kandi yahise anganya ibitego na Lionel Messi wa Argentine ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa kugeza ubu, kuko bombi bafite ibitego bitandatu.
Paraguay, yasezereye Ubudage ku wa mbere, ni yo izakina n’Ubufaransa ku wa gatandatu mu mukino wa 1/8 uzabera i Philadelphia muri Amerika, saa tanu z’ijoro (23:00) ku isaha yo mu Rwanda.