Zion Temple yasabye imbabazi ku nyigisho yab Apostle Gitwaza yagarutsweho n’abaforomo

Gilbert Silvapoxy
2 Min Read

Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center (AWM/ZTCC), itorero riyobowe na Apostle Dr. Paul Gitwaza, ryasabye imbabazi abaforomo, ababyaza ndetse n’abandi bababajwe n’amagambo yavuzwe mu nyigisho y’uyu muyobozi.

Iri torero ryatangaje ko ku wa 6 Ukwakira 2026 ari bwo ryamenye ko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa amashusho y’igice cy’inyigisho Apostle Dr. Paul Gitwaza yatanze ku wa 7 Kanama 2026.
Amagambo ari muri ayo mashusho yateje impungenge, cyane cyane mu baforomo n’ababyaza, kuko bayasobanuye nk’atesha agaciro umwuga wabo n’uruhare bagira mu kwita ku buzima bw’abaturage.
Mu itangazo AWM/ZTCC yashyize hanze ku wa 7 Ukwakira 2026, yavuze ko ayo magambo atari agamije gusebya cyangwa gutesha agaciro abaforomo, ababyaza cyangwa undi muntu ukora umwuga runaka.
Gusa, iri torero ryemeye ko imvugo yakoreshejwe yateje agahinda n’impungenge ku bayumvise, maze risaba imbabazi abantu bose bumvise ko yabababaje.
Mu nyigisho yavuzweho, Apostle Gitwaza yavuze ko hari abaforomo n’ababyaza baba bafite “umwuka w’abarozi”, anavuga ko Satani ashobora kubakoresha. Yifashishije inkuru yo muri Bibiliya ivuga ku babyaza bo mu gihe cya Mose, avuga ko ababyaza ari bamwe mu bari bafite uruhare mu kibazo cy’Abisirayeli.
Yanakomeje avuga ko abakristo bafite abagore batwite bakwiye gusenga basaba ko Imana ibarinda mu gihe cyo kubyara, ndetse bakagira ubushishozi ku bantu bizeye babafasha mu kwita ku bana.
Muri iyo nyigisho kandi, Apostle Gitwaza yavuze ku byo yise ibikorwa by’abarozi, birimo kuvuga ko bashobora kwangiza abana bakivuka, ndetse anasaba ababyeyi kugira amakenga ku bijyanye n’aho bajyana abana babo kurara.
Aya magambo ni yo yatumye bamwe mu baforomo n’ababyaza bagaragaza ko bababajwe no kuba umwuga wabo waravuzwe muri ubwo buryo.
AWM/ZTCC yavuze ko yubaha kandi ishima uruhare rw’abaforomo n’ababyaza mu buzima bw’abaturage, by’umwihariko mu kwita ku barwayi, gufasha ababyeyi ndetse no kurengera ubuzima bw’imiryango.
Nyuma yo kumenya impungenge zatewe n’ayo magambo, itorero ryavuze ko ryaganiriye n’abahagarariye abaforomo n’ababyaza, ribasaba imbabazi ndetse banaganira ku buryo iki kibazo cyakemuka mu bwumvikane.
Impande zombi kandi zemeranyije gukomeza ibikorwa bigamije guteza imbere ubwumvikane, ubufatanye no kubaka icyizere hagati y’abakora mu rwego rw’ubuzima n’itorero.
AWM/ZTCC yavuze ko iki kibazo cyayibukije inshingano zijyana n’ububasha ijwi ry’itorero n’abayobozi baryo bifite mu muryango nyarwanda. Ryavuze ko ryiyemeje gukoresha ubwo bubasha mu bwitonzi, ubupfura no kubaha agaciro ka buri muntu ndetse n’umwuga akora.
Iri torero ryasoje rivuga ko rikomeje inshingano zaryo zo kwamamaza Ivanjili ya Yezu Kristu no guteza imbere urukundo, ubumwe, ubwiyunge n’umurimo ugirira abantu akamaro.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *