Kayonza: Umugabo ukekwaho kwica umugore we yajyanywe kwa muganga arembye

Gilbert Silvapoxy
2 Min Read

 Mu karere ka Kayonza Umurenge wa Gahini Akagari ka Juru Umudugudu wa Nyakabungo Umugabo arakekwaho kwica umugore we, nyuma agashaka kwiyahura ariko ntiyapfa.Inkuru ya Rudasingwa Jean Damascène ukekwaho kwica umugore we, Ayinkamiye Béatrice, arangije anywa umuti wica udukoko yabereye 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahini buvuga ko Rudasingwa Jean Damascène bikekwa ko yishe umugore we mu ijoro ryakeye, na we anywa umuti wica udukoko ashaka kwiyahura ariko ntiyapfa.

Gitifu w’Umurenge wa Gahini, Nsoro Alexis Bright yabwiye Itangazamakuru ko urupfu rw’uyu mubyeyi rwamenyekanye ubwo umuhungu wabo yari agiye mu rugo, akomanze abura umukingurira.

Yagize ati: “Uwo muhungu yagize amakenga, atabaza abaturage bahageze bica urugi bageze mu nzu basanga Ayinkamiye Béatrice yarangije gupfa, umugabo na we arimo gusamba.”

Nsoro avuga ko RIB na Polisi bihutiye kujyayo, basanga Ayinkamiye yarangije gushiramo umwuka, naho Rudasingwa umugabo we ari intere, babashyira mu modoka babajyana kwa Muganga.

Yongeyeho ati: “RIB yafashe ibimenyetso mbere yo kujyana Rudasingwa wagerageje kwiyahura ngo abanze yitabweho mbere yo kugezwa mu Bugenzacyaha, n’umurambo wa nyakwigendera kugira ngo ukorerwe isuzuma.”

Yavuze ko bamenye amakuru ko Ayinkamiye Béatrice n’umugabo we Rudasingwa bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku businzi, kuko buri gihe uyu mugabo yatahaga yasinze agahohotera uwo bashakanye.

Uyu Muyobozi yasabye abaturage bafite imyitwarire mibi nk’iyi kuyicikaho ahubwo baba bafitanye ikibazo n’abo babana bakabigeza ku buyobozi kugira ngo bubafashe kubikemura.

Umurambo wa Nyakwigendera wavanywe mu Bitaro ujyanwa mu rugo umaze gupimwa kugira ngo ashyingurwe.

Rudasingwa Jean Damascène ukekwaho kwica umugore we yabanje kwitabwaho, amaze koroherwa ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Gahini.

ivomo:Umuseke

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *