Dore zimwe mu ngaruka zikomeye ushobora kuba utari uzi ziterwa noguhora ufunguye Bluetooth ya Telefone yawe

7,082
Kwibuka30

Abantu benshi usanga bibanda ku gushyira imfunguzo zikaze (screen lock & app lock) muri telefone zacu ndetse tukanaharanira guhora telefone zigaragara neza umunsi kuwundi.

Nyamara ibi usanga tubikora ariko tugasiga ibindi byobo bifunguye muri telefone zacu ariko akenshi ugasanga tubikora tutazi yuko ari bibi. Ni abantu bacye baziko atari byiza na gato kugendana telefone ifunguye wireless connection (Wi-Fi) cyangwa se data connection.

Ingaruka zikomeye ushobora kuba utari...

Kugendana telefone wafunguye ibi bintu kandi akenshi utari no kubikoresha ni nko kwicukurira imva tutabizi. Gusa hari ikindi tutajya dutekerezaho cyane “Bluetooth”, mu gihe cyose usohotse cyangwa uri murugo ukwiye kubanza kureba niba Bluetooth yawe ijimije mu gihe utayikeneye.

Kwibuka30

Ukwiye kumenya ko uko ugabanya umwanya wo gukoresha Bluetooth ari nako ugabanya guhura n’ibyago biyiturukaho. Bimwe muribyo harimo nk’ikitwa BlueBorne, iki cyatangajwe muriki cyumweru n’ikigo kitwa Armis. Blueborne ituma telefone cyangwa ikindi gikoresho gihora gifunguye Bluetooth cyakwibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga kuburyo bworoshye cyane.

Ibi biba kubikoresho byose hatitawe ku ikoranabuhanga rikoreshwa yaba android, windows, cyangwa se IOS. Gusa ahanini ibi bitero bikunda kwibasira ibikoresho bimara umwanya munini cyane bifunguye Bluetooth.
Ibi bivuze ko niba ukoresha Bluetooth yawe cyane nk’abakoresha isaha cyangwa se ecouteur za Bluetooth bakwiye kujya bafata amasaha amwe namwe bakazikuraho.

Ingaruka zikomeye ushobora kuba utari...

Uretse kandi kuba igikoresho cyawe gifite ibyago byo kwinjirirwa, ukwiye kumenya ko Bluetooth iyo ifunguye igira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu cyane cyane ku bwonko, ndetse no ku bice by’imyororokere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.