Gasabo:Itiyo yahindutse ikiraro gihuza utugari tubiri nyuma yo gucika k’umuhanda

Gilbert Silvapoxy
2 Min Read

Mu karere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo  Itiyo yahindutse ikiraro gohuza  Akagari ka Mbandazi n’Akagari  Gasagara  Itiyo yahindutse ikiraro kibahuza bitewe n’iyangirika ry’umuhanda wangijwe n’amazi ava mu misozi iri muri akagace yafatwaga n’amashyamba amazi akaba menshi.

Kwambukira ku itiyo biteyeimpungenge Iyi tiyo rero ntiyabaye igikoresho cyo gutambutsa amazi gusa.

 

Abaturage b’Akagari ka Mbandazi n’Akagari ka Gasagara bavuga ko bahura n’imbogamizi zo kwambuka ahanyura amazi, itiyo yashyizweho ngo ibahe amazi niyo yahindutse  ikiraro kibahuza kuko abo muri ako gace basigaye ariyo ibafasha umuhanda,bavuga ko  nta modoka ishobora kuhanyura.

Abaturage bo mu tugari twombi bavuga ko itiyo yashyizwe ahantu hari hagoye kwambuka  nyuma yabafashije gukemura ikibazo cy’itumanaho n’ingendo hagati y’utwo tugari nubwo ataricyo yashyiriweho , cyane mu bihe by’imvura biba bigoye kuhanyura kubera amazi yaciye umuhanda.

Mbere y’uko uyu muhanda wangirika, abaturage bakoraga ingendo byoroshye hagati y’utwo tugari cyane cyane abo mu midugudu ya Karambo(Mbandazi) na Kamasasa (Gasagara) ihana imbibi  nta kibazo  bahuraga nacyo  cy’imbogamizi zo kwambuka ahanyuraga amazi.  Bavuga ko iyo imvura yagwaga, amazi yamanukaga  ari make bigatuma kwambuka bitagorana.

Bavuga ko batewe impungenge n’uko abana bajya k’umashuri ndetse n’abarema isoko rya Mbandazi baza haburira ubuzima kubera amazi yaciye umuhanda mo kabiri.

Bati:”Urabona n’inzira y’abana bajya cyangwa bava ku ishuri ndetse n’abakuru barema isoko hari ubwo umuntu yazatwarwa n’amazi pee mudukorere ubuvugizi turebe ko hari icyakorwa  kuko  baraza bagafotora bakagenda.”

Abaturage basaba ko bakorerwa uyu muhanda kuko babona umuganda utahashobora ndetse  ubuhahirane buri kugorana ndetse bagasaba  ko ibikorwa remezo  byitabwaho, bikabungabungwa kandi bikongerwa aho bikenewe, kugira ngo bikomeze kubafasha mu rugendo rw’iterambere ryabo rya buri munsi

igice cyo muri Mbandazi umuhanda watangiye gusiba wamezemo ibyatsi
Itiyo ntoya yamaze gucika nta mazi igitaga

Indorerwamo.com  twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bagiye gukora kuri iki kibazo  Umuvugizi w’Umujyi Madam Emma Claudine Ntirenganya twagerageje ku muvugisha ntiya twitaba kuri Telefone ndetse n’ubutumwa  twamuhaye ntiya busuziza, Mu gihe Abayobozi bagira icyo badutangariza kuri uyu muhanda wangiritse  tukazagaruka kuri iyinkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *