DRC: Ingabo FARDC zafashe mpiri Lt.Ndayizeye Yvon wari ukuriye ubutasi muri FDLR/CRAP

7,444
DRC:Lt.Ndayizeye Yvon wari ukuriye...

Lt.Ndayizeye Yvon wari ukuriye itsinda ry’ubutasi muri FDLR/CRAP,ku cyumweru yafashwe n’ingabo za FARDC,biravugwa ko ifatwa rye ryagizwemo uruhare n’uwari Komanda we Col.Ruhinda ku bw’amakimbirane bari bafitanye.

Ku cyumweru nibwo amakuru yatangiye guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga zo mu mujyi wa Goma koLiyetena Nikuze Jean Baptiste Yvon,yatawe muri yombi ahagana mu masaha ya saa munani ahitwa i Ndosho mu mujyi wa Goma.

Uyu musirikare akaba yari amaze igihe ashakishwa n’inzego z’ubutasi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,aho yashinjwaga ibyaha byo gutega igico ingabo za FARDC,akicamo 5 mu mwaka usize,ndetse n’ibindi bitero byagabwe ku barinzi ba Pariki ya Virunga bigahitana benshi.

Amakuru dukesha Rwandatribune,avuga ko uyu wafashwe,yari amaze iminsi yarabereye Komanda mukuru we Col.Ruhinda umuzigo aho yamushinjaga kumutangira amakuru kwa Gen.Ntawunguka Omega.

Mu byo Col.Ruhinda yashinje Lt.Yvon,n’uburyo uyu musilikare yajyaniye Gen.Omega amakuru avuga ko Col.Ruhinda ari mu biganiro na RNC,kugira ngo agumure abasilikare abajyane muri RNC,bityo uwo mugambi ukaba waraje gupfuba kubera ko byari bimaze kumenyekana.

Ikindi Col.Ruhinda atumvikanyeho na Lt.Yvon n’ibitero bibiri byagabwe ku modoka y’abarinzi ba pariki ya Virunga incuro ebyiri bikica abagera kuri 26,bikaba byarishwemo n’umukobwa wagombaga gushingirwa ari mu gitondo,iminyago yatswe abo barinzi ba Pariki Col.Ruhinda yayiriye wenyine.

Ibyo bituma uyu Lt.Yvon amutangira amakuru kwa sebuja,hakiyongeraho n’imisoro iva mu borozi b’inka zahitwa mu Bwiza,amafaranga avamo akaba akoreshwa na Col Ruhinda ubwe,ibyo byose bikaba byarasize urwikekwe hagati yabo.

Uwo mwuka mubi rero watumye Col.Ruhinda atangira kwikiza abo batavuga rumwe yifashishije uwitwa Major Bizabishaka bafashe icyemezo cyo gutuma uyu Lt.Ndayizeye Yvon i Goma,ubutumwa bwa nyirarureshwa bamugwisha mu mutego w’inzego z’umutekano za FARDC zimuta muri yombi.

Usibye Lt.Yvon biravugwa ko kandi Col.Ruhinda ari mu mugambi wo kwikiza umwungiriza we witwa Lt.Col Guillaume umaze iminsi arwaye amarozi,bikekwako yahawe na Maj.Bizabishaka kugira ngo apfe,bibafashe gufunga inzira zose zishyira Gen.Omega amakuru..

Ifatwa rya Lt.Yvon rivuze iki kuri FDLR?

Lt.Ndayizeye Yvon niwe wari uyoboye ishami ry’ubutasi muri CRAP(ishami rishinzwe operasiyo)niwe wagiye ayobora ibitero byishe abasivili ndetse n’amazu aratwikwa kuwa 28 Mata 2016,yagabye igitero mu Rwanda aho yari yungirije Lt.Col Manudi Asifiwe watangiye kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kuri ibyo byaha,bityo bikazatuma abahohotewe babona ubutabera bwuzuye mu gihe yazanwa mu Rwanda.

Kuwa 10 Mutarama 2021,Lt.Yvon yayoboye igitero cyishe abarinzi 20 ba Pariki ya Virunga ,naho kuwa 07 Werurwe 2021 yayoboye ikindi gitero cyishe abarinzi 6,ibi bitero byose byasizwe kuri FDLR,abaturage batuye Lumangabo bashyira mu matwi Lt.Yvon.

(Src:Rwandatribune)

Comments are closed.