Kayonza: Batatu bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

6,336

Polisi ikorera muri Karere Kayonza yafatiye abantu batatu mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Aba uko ari batatu bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare bafatirwa mu Murenge wa Rwinkwavu, Akagari ka Nkondo, Umudugudu wa Seka.

Abafashwe ni Nyinawintore Fanny w’imyaka 21, Munyeragwe Joshua w’imyaka 34 na Ngendahimana Damascene w’imyaka 31.

Bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranijwe n’amategeko, bafatanwa ikiro kimwe cy’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram, bari bamaze kuyacukura mu kirombe cya rwiyemezamirimo ufite isosiyete yitwa Wolfram Mining and Processing Company (WMPC Ltd).
 
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Abaturage bo mu Kagari ka Nkondo batanze amakuru ko hari abantu barimo gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe cya rwiyemezamirimo. Polisi yahise yihutira kugera aho hantu ifatiramo bariya bantu batatu, bafatirwa mu cyuho barimo gucukura bamaze kubona ikiro kimwe.

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe aboneraho no kongera kubakangurira kwirinda kujya gucukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko.Ndetse bariya bo bari barimo kuyiba isosiyete ifite ibyangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro.

Yagize ati”Duhora dukangurira abantu kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amatege. Icya mbere ni icyaha gihanwa n’amategeko, icyakabiri bashobora kuhaburira ubuzima igihe ikirombe kibagwiriye kuko nta bwiriza baba bafite ikindi kandi bariya bo barimo no kwiba.”

Yakomeje agaragaza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amatego buhombya Igihugu kuko nta misoro batanga iyo bagurishije amabuye, ikindi banahombya abashoramari baba barasabye ibyangombwa byo gukora ubwo bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwinkwavu kugira ngo batangire bakurikiranwe mu mategeko.


Comments are closed.